Sorwathe FC yafashe ingamba zo gukinisha abana bo mu majyaruguru

IKipe y’umupira w’amaguru Sorwathe FC isanzwe iri muri shampiyona y’icyiro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda ikaba ikinira Ku cyibuga cya Kinihira Mu karere ka Rulindo ,iravuga ko igiye gukora ijonjora ryo gushaka bamwe mu bakinnyi bakiri bato kandi bafite impano bo mu majyaruguru ,bazayikinira muri shampiyona yuyu mwaka.

Ijojonjora ryo gushaka abana bafite impano rizatangira tariki ya 8/10/2019 rikazabera Ku cyibuga cy’umupira w’amaguru cya Kinihira.

Iyi kipe ikaba ifite intego yo kuzamura abana bakiri bato nkuko twabitangarijwe n’umutoza wungirije wa Sorwathe Fc witwa Nsengiyumva Jean Damascene aho twasanze hari bamwe mu bakinnyi bakiri bato bari gutegurwa kugurango babone nabo ibyangombwa mu ikipe nkuru ya Sorwathe Fc . Yagize ati”nibyo koko dufite gahunda yo kuzamura abana bakiri bato kugirango tubashe kuzamura impano kuruta uko twari dusanzwe dukinisha abantu bakuze kandi bizagerwaho”.

Iyi kipe kandi ikaba yamaze kubona umutoza uzayitoza umwaka utaha wimikino akaba ari uwitwa Nshimiyimana Rafiki ndetse akazaba yungirijwe na Nsengiyumva Jean Damascene.

Iyi akipe ikaba ikomeje guhatana kugirango umwaka utaha w’imikino ibashe kuzamuka mu cyiro cya mbere doreko ikunda kugarukira Ku mwamba ikabura amahirwe yo kujya mu cyiciro cya mbere kuko ihora igarukira muri 1/2 mu myaka ibiri ishize.

Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri igomba gutangira tariki ya 26/10/2019.

Emmanuel Niyonizera/igicumbinews.co.rw