Rwanda: Umuntu wa mbere bamusanzemo Coronavirus

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Werurwe 2020 riravuga ko Umuhinde wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yatahuweho icyorezo cya Coronavirus.

 

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko “Uyu murwayi atari afite ibimenyetso ubwo yageraga mu Rwanda, yishyikiriza inzego z’ubuzima ku wa 13 Werurwe, aho yahise asuzumwa. Ubu arimo kwitabwaho kandi ameze neza, yashyizwe ahantu ha wenyine yatandukanyijwe n’abandi barwayi.”

 

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yahise ikurikirana ahantu hose uwatahuweho Coronavirus yanyuze, kugira ngo hasuzumwe ko nta bandi banduye.
Yakomeje iti “Abaturage bose mu Rwanda barasabwa gukomeza gukurikirza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima, by’umwihariko gukaraba intoki, kwirinda inama zihuza abantu benshi no kumenyekanisha ibimenyetso byose umuntu agize binyuze mu guhamagara ku 114.”

@igicumbinews.co.rw