Rwanda: Menya uko ubwandu bwa Coronavirus buhagaze mu turere

Covid-19 ikigera mu Rwanda abantu barayitinye bumva ko ubuzima bugiye kurangira, abasenga baba benshi, abandi baririnda bishoboka byose ku buryo rwose icyizere cyari cyinshi ko izageraho igashira. Ariko byaje kudogera, abantu baradohoka uko iminsi igenda ihita imibare y’abandura n’abapfa irazamuka ku rwego batatekerezaga.

Ubu harabura ukwezi ngo umwaka ushire iki cyorezo kigeze mu Rwanda, imibare y’abamaze kwandura ni 18.689 mu gihe mu mezi icyenda ashize umuntu wa mbere ahitanywe na Covid-19, hamaze gupfa 258.

Iyi mibare ni abantu, ntabwo ari imibare iyi uzi yigwa mu ishuri yo guteranya no gukuramo. Bivuze ngo ni myinshi cyane, ndetse ubu hari umuntu wishwe na Covid-19 wari kuba akiriho iyo abantu birinda neza nk’uko babikoraga mu minsi ya mbere.

Mu Ntara zose z’igihugu abanduye benshi babonetse mu mujyi wa Kigali kuko ari ho icyorezo cyabanjirije kandi ukaba umujyi urangwamo urujya n’uruza rw’abantu benshi baturutse hirya no hino mu gihugu, byatumye bakongeza n’izindi ntara ndetse ubu zose zikaba zaragezemo iki cyorezo.

Imibare itangwa na RBC yerekana ko nta Karere na kamwe k’u Rwanda katarageramo Covid-19, nubwo imibare y’abanduye muri kamwe itangana n’iy’akandi.

Uko imibare y’abanduye ihagaze mu duce dutandukanye tw’igihugu

Akarere ka Nyarugenge kaza imbere y’utundi mu kugira abarwayi benshi, aho abamaze kwandura ari 3.917 ni ukuvuga abarenga kimwe cya Kane cy’abamaze kwandura bose, mu gihe Akarere gafite abanduye bake ari aka Rutsiro gaherereye mu Ntara y’Uburengerazuba gafite 27.

Mu tundi turere twagaragayemo abanduye benshi, harimo aka Gasabo kaza ku mwanya wa Kabiri gafite abanduye 2685 kagakurikirwa n’aka Kicukiro gafite 2683. Umujyi wa Kigali wonyine wihariye kimwe cya Kabiri cy’abanduye bose mu gihugu.

Nyuma y’Umujyi wa Kigali urimo abanduye basaga 9285, Intara y’Uburasirazuba niyo irimo abanduye benshi bangana na 2776, hagakurikiraho Intara y’Amajyepfo ifite 2568, iy’Uburengerazuba ikaza ku mwanya wa Gatatu n’abanduye 2567 naho Intara y’Amajyaruguru niyo ifite bake bangana na 1503.

Mu Turere tugize intara zose hatarimo utw’umujyi wa Kigali, abanduye benshi baboneka mu karere ka Rusizi gafite 968, gakurikirwa n’aka Kirehe gafite 827 naho umwanya wa Gatatu hari Rubavu ifite 786.

Uturere dufite abanduye bari munsi y’abantu ijana ni Burera ifite 75, Nyabihu 66 na Rutsiro 27.

Kugeza ubu mu Rwanda hose abamaze kwandura benshi ni abari hagati y’imyaka 20 na 39.

Mu bamaze kwandura bose hamwe ab’igitsina gabo nibo benshi, aho abamaze kwandura ari 61,23% mu gihe ab’igitsina gore ari 38,77%.

Uko imibare y’abamaze gupfa ihagaze mu turere

Covid-19 yahitanye abantu benshi mu gihugu bagera kuri 258 mu mezi cumi na kumwe imaze igeze mu Rwanda, bo mu turere 23 tw’igihugu.

Akarere kahuye n’ingorane zo gupfusha abantu benshi kuruta utundi ni aka Gasabo, gafite abahitanywe n’iki cyorezo 70, ni ukuvuga kimwe cya Gatatu cy’abamaze gupfa bose bishwe na Coronavirus.

Uturere tutarapfamo umuntu n’umwe azize iki cyorezo ni Turindwi mu gihugu hose, Intara y’Amajyepfo irimo tubiri aritwo Gisagara na Nyanza, iy’Amajyaruguru nayo ni Burera na Gakenke, mu Burengerazuba ni Rutsiro na Nyabihu, naho mu Burasirazuba ho ni kamwe ariko Ngoma.

Umujyi wa Kigali wonyine umaze gupfusha abantu 200, abandi 58 baturuka mu tundi turere twose tw’igihugu.

Nyuma y’Akarere ka Gasabo haza Nyarugenge yapfushije abantu 67 naho Kicukiro ipfusha 63.

Indi ntara imaze gupfusha abantu benshi ni iy’Uburasirazuba n’abantu 21, igakurikirwa n’iy’Amajyepfo yapfushije 19, iya Gatatu ni iy’Uburengerazuba n’abantu 10, naho iy’Amajyaruguru yapfushije abantu umunani.

Imibare igaragaza ko umubare w’impfu z’abahitanwa na Covid-19 wiyongereye cyane mu ntangiriro z’umwaka wa 2021.

Abantu bapfuye cyane ni abari hagati y’imyaka 60 na 69. Abagabo nibo bahitanywe na Covid-19 cyane bangana na 67,38% mu gihe abagore ari 32,17%.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gupimwa abantu 1.000.505 muri bo 18.689 basanzwemo ubwandu, 17.302 barakira naho abakirwaye ni 1.129, abamaze guhitwana na Covid-19 ni 258.

@igicumbinews.co.rw