Rwanda: Dr Sabin yavuze ku igihe izindi nkingo za Coronavirus zizazira

Inkingo 392.000 nizo u Rwanda rumaze kwakira mu byiciro bibiri bitandukanye harimo izo rwabonye muri gahunda ya Covax, n’izo rwahawe nk’inkunga y’u Buhinde. Magingo aya, imibare iragaragaza ko abantu hafi ibihumbi 300 bamaze gukingirwa kandi umubare w’abagomba kuzihabwa ni munini kurusha inkingo zihari.

Ku wa 3 Werurwe 2021 nibwo Indege yikoreye inkingo za AstraZeneca/Oxford SII zitangwa binyuze mu kigo cya COVAX yageze i Kigali. Nyuma indege ya KLM yageze mu gihugu itwaye urwa Pfizer-BioNTech hashize iminsi mike Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yakira inkunga y’inkingo ibihumbi 50 zatanzwe n’u Buhinde.

Icyo gihe byari byatangajwe ko nibura nka buri cyumweru u Rwanda rushobora kuzajya rwakira izindi nkingo ariko kuva icyo gihe nta zindi rurabona.

Dr Nsanzimana Sabin uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, yatangaje ko intego z’u Rwanda ari uko rwaba rwamaze gukingira nibura 70% by’abaturage barwo mu mwaka utaha ariko icy’ingenzi kurusha byose ari ugukingira nibura 20% bakeneye uru rukingo ku ikubitiro bizasaba ko hakoreshwa nibura dose miliyoni eshatu z’urukingo.

Mu kiganiro na CNBC yagize ati “Dufite abantu batandukanye bari kudufasha kubona inkingo vuba mbere y’uko igihe cya dose ya kabiri kigera ku babonye urukingo rwa mbere ndetse no ku bandi batarabona dose n’imwe. Turizera ko bitazafata igihe kirekire, bishobora kuba uku kwezi, hari amatariki dufite dutegererejeho twahawe n’abafatanyabikorwa bacu, turi gukorana cyane gahunda ya Covax.”

Dr Nsazimana yirinze kuvuga igihe izindi nkingo zizagerera mu Rwanda ariko avuga ko biri gukorwaho mu gihe cya vuba ku buryo zaboneka.

Ubusanzwe umuntu uhawe urukingo agaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo umuriro cyangwa se umutwe ariko ushobora kumara umunsi umwe cyangwa ibiri. Ibyo ni ibintu bisanzwe ku muntu wahawe urukingo.

Hari izindi zidasanzwe umuntu ashobora kugira yahawe urukingo, Dr Nsanzimana yavuze ko magingo aya, hamaze kugaragara nke nko ku bantu batanu gusa ku buryo byasaba ko umuntu ahabwa ubundi bufasha bw’ubuvuzi kandi ko hakorwa isesengura ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti kugira ngo harebwe niba ibyo bibazo byashoboraga kubaho n’iyo urukingo ruza kuba rutahawe umuntu.

Ati “Kandi ibyo biri mu masezerano twagiranye n’abakora inkingo ko dukomeza gukurikirana tureba kuri izi ngaruka.”

Yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gukora isesengura ku nkingo, ndetse rufite itsinda rishinzwe inkingo ryakoze no ku zindi zinakomeye kurusha uru ruri gutangwa uyu munsi ku buryo yizeza ko hari ubushobozi bwo gutahura ikibazo cyose izi nkingo zishobora guteza.

Hashize iminsi ku isi hose hari inkubiri yo guhagarika urukingo rwa AstraZeneca ruri no mu Rwanda nubwo atari nimero imwe n’iri guhagarikwa hirya no hino i Burayi. Ikibazo cyayo cyavuye muri Autriche aho byavuzwe ko hari umuntu wahawe urukingo akaza kugira ikibazo cy’amaraso yipfunditse bikamuviramo urupfu.

Dr Nsanzimana yavuze ko ugiye kureba umubare w’abantu bagizweho n’ingaruka n’uru rukingo, cyo kimwe n’abaruhawe ariko ntihagire icyo rubatwara, bigaragaza ko hashobora kuba hari ikindi kibazo abo bantu bari bafite ku buryo bitakwitirirwa urukingo 100%.

Yatanze urugero ku bushakashatsi bw’ikigo cy’u Burayi gishinzwe ubuzima cyarebye abagize ikibazo kubera uru rukingo mu bantu miliyoni eshanu baruhawe. Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bitandukanye by’u Burayi buza kugaragaza ko abantu 30 gusa ariko bafite ikibazo muri miliyoni eshanu.

Ati “Bisobanuye ko ari abantu batandatu muri miliyoni imwe babonye urukingo. Ni bake ugereranyije n’abo wakwitega muri rusange. Igisubizo twabonye mu bushakashatsi bwose buri gukorwa, ni uko AstraZeneca nk’urukingo idafitanye isano n’ibibazo byo kwipfundika kw’amaraso byavuzwe muri Autriche no muri Denmark.”

Yavuze kandi ko nubwo urukingo rutabaho, umuntu ashobora gupfa bityo ko ariyo mpamvu ari ingenzi gukomeza kugenzura ikintu cyose ndetse no kuruhagarika nta kidasanzwe kuko si ubwa mbere inkingo zihagaritswe by’agateganyo.

Ati “Nk’igihugu gikoresha AstraZeneca, ntabwo dutewe impungenge n’ibyo, ntabwo tugiye guhagarika gukoresha AstraZeneca kuko nta kimenyetso kigaragaza ko ruteye ikibazo, ni urukingo rwiza, rwakoreshejwe mu bihugu 70, turacyarukoresha kandi mu gihe hari ibindi bimenyetso bigendanye na siyansi bije tuzabirebaho.”

Dr Nsanzimana yabajijwe niba u Rwanda ruzakomeza kugendera ku nkingo ruzahabwa na Covax cyangwa se niba ruteganya kuzigura ubwarwo.

Mu gusubiza yavuze ko nka gahunda ya Covax ishobora kwifashishwa mu buryo ibihugu bitandukanye byashyira hamwe amafaranga, hanyuma agakoreshwa mu gusaranganya, ibihugu bigatanga umusanzu ku baturage babyo cyangwa se ku bindi bihugu.

Ati “Amafaranga ashyirwa muri iyi gahunda ya Covax ntabwo wayabara mu buryo bworoshye ariko urebye ikiguzi cy’urukingo, bitandukana bitewe n’urukingo. Hari inkingo aho ikiguzi cyo hejuru gishobora kuba amadolari 19 mu gihe icyo hasi ubu ari amadolari ane. Icyo nicyo kigero cy’agaciro k’inkingo zihari ubu.”

Yavuze ko ayo mafaranga yonyine ari ay’urukingo, ariko hari ibindi bitwara amafaranga nk’uburyo zigomba gutwarwa n’uburyo abantu bakurikiranwa nyuma yo guhabwa urukingo harebwa niba nta kibazo rwabagizeho.

@igicumbinews.co.rw