Rwanda: Amakuru mashya kuri Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kuri uyu wa Kane habonetse abandi bantu babiri banduye Coronavirus, bituma umubare w’abanduye mu Rwanda ugera kuri 84.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 2 Mata 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi bashya ari abantu babiri baherutse kugirira ingendo mu bihugu bitandukane. Bahise bashyirwa mu kato, hanashakishwa abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Imibare mishya itangajwe nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu, Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cy’uko ibyumweru bibiri byari byaratanzwe nk’igihe cy’ifungwa ry’ibikorwa binyuranye, ingendo n’imipaka, kizongerwaho iminsi 15.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko iminsi y’inyongera izatuma u Rwanda rushimangira intambwe rwari rumaze gutera mu gukurikirana abantu bose baba barahuye n’umuntu watahuwemo Coronavirus.

Ati “Ni ukugira ngo [umuntu wese] tumugereho, ariko atisanzuye ngo tumugereho yaramaze gukora ingendo mu turere twose. Ahubwo tuzasanga akiri mu rugo, wenda abo mu rugo nibo ashobora kuba yakwanduza, ariko tutamuhaye ubwisanzure bwo kugira ngo agere ahantu hose akwirakwize icyorezo mu gihugu.”

Muri icyo kiganiro kuri Televiziyo Rwanda, yanavuze ko uretse abantu bagiye bashyirwa mu kato bacyinjira mu gihugu, abinjiye mbere y’uko abantu batashye bose bashyirwa mu kato, bahawe amahirwe yo kwipimisha Coronavirus.

Ati “Twatanze gahunda y’umwihariko mu minsi ishize, guhera ku Cyumweru, ko abantu bavuye hanze, bakoze ingendo bava muri biriya bihugu birimo ubwandu uretse Dubai ndetse n’ahandi hose, bisuzumisha – abaje hagati ya tariki 5 Werurwe kugeza uyu munsi wa none – ko bajya ahantu hane, kuri Petit Stade, kuri ULK, IPRC Kicukiro ndetse no kuri Stade i Nyamirambo. Baze babasuzume, basubire no mu rugo dukurikije igisubizo tuza kuba tubonye.”

“Benshi barabyitabiriye, icyiciro cya mbere twabonye 400, nyuma tuza kubona abandi 400, bityo rero bamwe turabasuzuma, bake cyane muri bo twasanze bafite icyo kibazo tujya kubitaho by’umwihariko, ariko urumva ubwo amakuru twarayamenye nibura.”

Yavuze ko mu bamaze kugaragaraho Coronavirus bari mu Mujyi wa Kigali, ndetse abavuye mu ngendo mu mahanga bagahita bajya mu ntara, Minisiteri y’Ubuzima yabakurikiyeyo n’imiryango yabo igasuzumwa, bagasanga itarandura.

Yakomeje ati “Turi kubitaho abo ngabo, ni bake cyane ni nka bane bari bagiye hanze ya Kigali, bari kuvurwa, mu minsi iri imbere muri iki cyumweru turimo kirajya kurangira hari abo dusezerera.”

Dr Ngamije avuga ko mu bamaze gutahurwaho Coronavirus, kugeza ubu nta muntu n’umwe urajyanwa mu cyumba cy’indembe, ndetse iki cyumweru kizarangira aba mbere basezerewe mu bitaro.

Abaturarwanda barasabwa gukomeza kwitwararika, bubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hitabwa cyane ku gukaraba intoki kenshi kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, mu kwirinda kwanduzanya.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye no kugira umuriro mwinshi. Abagaragaje ibimenyetso bya Coronavirus basabwa guhamagara nimero itishyurwa ya 114, bagahabwa ubufasha bidasabye ko bakora ingendo.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus hirya no hino ku Isi ni ibihumbi 980 mu gihe ibihumbi 50 bamaze gupfa. Ibihumbi 206 nibo bamaze kuyikira.

@igicumbinews.co.rw