Rwanda: Abanduye Coronavirus bageze kuri 89

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 3 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu batanu barwaye COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus, bituma umubare w’abarwayi bayo mu Rwanda ugera kuri 89.

Minisante mu itangazo ryayo yavuze ko abantu batanu basanzwemo ubwandu ’batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda’.

Rikomeza rigira iti “Abagaragaweho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato kandi hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima. Abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.’’

Guverinoma y’u Rwanda ku wa 1 Mata 2020 nibwo yafashe icyemezo cy’uko ibyumweru bibiri byari byaratanzwe nk’igihe cy’ifungwa ry’ibikorwa binyuranye, ingendo n’imipaka, kizongerwaho iminsi 15.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko iminsi y’inyongera izatuma u Rwanda rushimangira intambwe rwari rumaze gutera mu gukurikirana abantu bose baba barahuye n’umuntu watahuwemo Coronavirus.

Ati “Ni ukugira ngo [umuntu wese] tumugereho, ariko atisanzuye ngo tumugereho yaramaze gukora ingendo mu turere twose. Ahubwo tuzasanga akiri mu rugo, wenda abo mu rugo nibo ashobora kuba yakwanduza, ariko tutamuhaye ubwisanzure bwo kugira ngo agere ahantu hose akwirakwize icyorezo mu gihugu.”

Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ni Umuhinde ukorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda. Abo yagaragayeho bwa mbere bari kwitabwaho mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge kandi bameze neza. Nta gihindutse abarwayi ba mbere batangira gutaha mu mpera z’iki cyumweru.

@igicumbinews.co.rw