RIB yatangaje aho Rusesabagina yafatiwe

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Jeannot Ruhunga, yatangaje ko nta gihugu na kimwe cyigeze gifasha u Rwanda mu itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina, ahubwo ko yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kandi ko yahageze ku bushake bwe.

Ku wa 31 Kanama 2020 nibwo RIB yeretse itangazamakuru Paul Rusesabagina wari ukandagiye mu gihugu ku nshuro ye ya mbere kuva mu 2004. Icyo gihe ntihatangajwe uko yatawe muri yombi usibye kuvuga ko ifatwa rye rishingiye ku bufatanye n’amahanga.

Nyuma hatangiye kuvugwa amagambo menshi, bamwe bakerekana ko haba hari ibihugu byaba byarataye muri yombi uyu mugabo w’imyaka 66 bikamushyikiriza u Rwanda.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga, yahishuye ko ubufatanye mpuzamahanga bwavuzwe ubwo Rusesabagina yerekwaga itangazamakuru butari busobanuye ko hari igihugu cyamushyikirije u Rwanda.

Ruhunga yasobanuye ko iyo RIB iri kugenza ibyaha ku muntu ukekwa ari mu mahanga, hifashishwa ibihugu bitandukanye kugira ngo haboneke ibimenyetso, ari nabyo bishingirwaho mu gushyira hanze impapuro zimushakisha.

Kuri Rusesabagina, inyandiko zisaba itabwa muri yombi rye zatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa 9 Ugushyingo 2018, icyo gihe uwari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana niwe wazishyizeho umukono.

Zasabaga ibihugu birimo u Bubiligi, nk’igihugu uyu mugabo afitiye ubwenegihugu, ko bumuta muri yombi ashinjwa ibyaha birimo kurema umutwe witwaje intwaro n’ibindi birenga bitandatu bifitanye isano n’iterabwoba. Yashakishwaga kandi ku byaha birimo ubwicanyi, ubujura n’ibindi.

Ruhunga asobanura ko amahanga muri urwo rugendo rwo gukusanya ibimenyetso yafashije u Rwanda cyane, uhereye ku ho yabaga, aho yakoraga n’ahandi.

Ati “Aho hose twagiye twifashisha ubufatanye dusanganywe tugakusanya ibimenyetso. Ibyo ni byo twavugaga ko habayeho ubufatanye n’amahanga. Badufashije kwegeranya ibimenyetso kugira ngo dusohore urwandiko rumushakisha kugira ngo afatwe. Urwo rwandiko rurasohoka ariko mu gihe cyo gufatwa, twamufashe ibihugu by’amahanga bitaramufata.”

Yakomeje agira ati “Ubufatanye twavugaga ni ubwo kwegeranya ibimenyetso, kugira ngo tube twamusohorera urwandiko rumufata.”

 

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd Col Jeannot Ruhunga, yatangaje ko nta gihugu na kimwe cyigeze gifasha u Rwanda mu itabwa muri yombi rya Rusesabagina

Rusesabagina yafatiwe i Kigali nyuma yo kuhizana ku bushake

Col Ruhunga yakomeje asobanura ko nta gihugu na kimwe cyafashije u Rwanda mu rugendo rwo guta muri yombi Rusesabagina, kuko yafatiwe i Kigali. Yavuze ko abavuga ko yaba yarashimuswe cyangwa se ko indege ye yayobejwe akisanga i Kigali atari ko byagenze.

Ati “Buriya iyo umuntu ashakishwa, aregwa icyaha, uburyo bwose buciye mu mategeko bwemewe gukoreshwa. Icyangombwa ni uko biba biciye mu mategeko.”

“Rusesabagina uburyo yafashwe byose byaciye mu mategeko kandi n’uwashaka wese iryo perereza yarikora kuko yaje mu ndege, yaciye ku bibuga mpuzamahanga, ntabwo umuntu aca ku kibuga gusa ngo yinjire agende, ibintu byose biba byanditse, haba hari za camera zireba umuntu, byose byaciye mu mucyo kugeza ageze aha.”

Yakomeje avuga ko bizagera igihe Rusesabagina nawe akivugira uko yageze mu Rwanda ku bushake bwe, “ko nta muntu n’umwe wamushimuse” ndetse ko “nta n’uwamutegetse kuza mu Rwanda.”

Ati “We yaraje agera mu Rwanda, twaramushakaga turamufata. Ibyo kuvuga ngo yaje mu Rwanda aziko agiye mu Rwanda, cyangwa yaje ate, ibyo ni ibindi ariko nta wigeze amushyiraho igitugu, nta wigeze amushimuta ngo amuzane ku ngufu, yaje ku bushake bwe, kandi nawe igihe nikigera bakabimubaza mu rukiko azabivuga. Gushimutwa ntabwo aribyo, yaraje agera i Kigali, hanyuma arafatwa.”

Ambasade y’u Bubiligi yamusuye nk’umuturage wayo

Ruhunga asobanura ko aho Rusesabagina afungiye kuri Station ya Polisi ya Remera, afunzwe neza kimwe n’abandi bakekwaho ibyaha.

Ati “Si we wa mbere, sinzi impamvu yavugishije abantu benshi. Mbere ye abasirikare be b’iriya mitwe y’iterabwoba barafashwe, berekwa n’itangazamakuru, n’ubu bari mu butabera barakurikiranwa.”

Nyuma y’abo basirikare, yatanze urugero ku bandi bafitanye isano mu byaha na Rusesabagina, barimo uwari Umuvugizi wa FLN, Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara na Nsengimana Herman wamusimbuye ku buvugizi bw’uyu mutwe.

Yakomeje agira ati “Ibi ni ibintu tumazemo igihe, abantu bose bakekwaho guhungabanya umutekano, iyo bafashwe, baraza bakajya mu butabera, tukabaha ibyangombwa byose bigendanye n’uburenganzira bwabo, bakabona umwunganizi, bakabona ubuvuzi niba barwaye. Rusesabagina yaje avuga ko arwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso, muganga aramusuzuma amuha imiti, n’ubu buri munsi iyo afite ikibazo abonana na muganga.”

Nk’umuturage w’u Bubiligi kuko afite ubwenegihugu bwabwo, kuri uyu wa Mbere yasuwe n’umwe mu bayobozi muri Ambasade y’iki gihugu, afite abunganizi babiri ndetse ubu asigaye avugana n’umuryango we ku buryo uburenganzira bwe bwubahirizwa.

Ati “Turabyubahiriza nk’uko amategeko tugenderaho abiteganya.”

Dosiye ye igiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha

Ruhunga asobanura ko mu miterere y’ibyaha Rusesabagina akekwaho, bifitanye isano n’ibyo abandi barwanyi mu mitwe ya FLN bashinjwa, ku buryo bitigeze bigorana mu gukora dosiye ye.

Ati “We n’abasirikare be bahuriye kuri ibyo byaha byinshi by’iterabwoba, byo kwica, byo gushimuta, byo gutwika, byo gusahura, bo hari aho bari bageze ariko bizagera mu rukiko baburanira hamwe kugira ngo urubanza rurusheho kumvikana.”

Ingingo ya 12 mu itegeko rirwanya iterabwoba, rigaragaza ko Umugenzacyaha uri gukora dosiye, yemerewe kuyikora mu minsi 15 ishobora kongerwa ariko idashobora kurenga iminsi 90.

RIB isobanura ko kuri Rusesabagina kuko hari abari barafashwe mbere dosiye zikaba zari zarakozwe, bigakubitana n’uko n’ibimenyetso byari byaregeranyijwe ku bufatanye n’amahanga, yafashwe ibimenyetso byinshi bihari ku buryo iyo minsi iteganywa n’itegeko ishobora kutageraho.

Ati “Kugeza ubu, urebye uburyo amaze kubazwa n’ibimenyetso bihari, numva n’ejo dushobora kuyigeza mu Bushinjacyaha, birenze ejo wenda byarengaho umunsi ariko dosiye irateguwe ku buryo ejo dushobora kuyigeza mu Bushinjacyaha kandi nabwo buba bufite iminsi itanu ikagera mu rukiko urubanza rukaburanisha, kuko bariya baturage bakeneye ubutabera, indishyi, hari abamugaye, hari abatakaje ababo, hari abatakaje ibyabo.”

Ruhunga yaburiye abakomeje ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ko igihe kizagera nabo bakagezwa imbere y’ubutabera, kuko intambara barwana si yo, mu gihe igihugu gishishikajwe n’iterambere. Ati “Ntabwo umuntu umwe kumva ngo ari mu mahanga ngo ntazagerwaho, yaba yibeshye.”

Rusesabagina akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Harimo kandi ibyaha by’iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane, b’Abanyarwanda. Byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

Source: IGIHE

@igicumbinews.co.rw