Perezida wa Repubulika ya Cenrafrique yasesekaye i Kigali




Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021, perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin Archange Touadéra yasesekaye ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe nk’uko byari byatangajwe.

Uru ruzinduko rwa perezida Faustin-Archange Touadéra i Kigali, rwitezweho gushimangira umubano w’ibihugu byombi n’ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Byitezwe ko perezida Touadéra aragirana ibiganiro byihariye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, hakiyongeraho n’ibindi biganiro n’izindi nzego bizajyana no gusinywa kw’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye.

Uru ruzinduko kandi bivugwa ko rugamije gushimangira ubufatanye buriho nko mu rwego rw’umutekano ndetse n’ubufatanye bw’abikorera no gukomeza kwagura amahirwe y’ubutwererane mu kurushaho gushimangira umubano.



Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa CAR Sylvie Baïpo Temon yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho ibihugu byiyemeje kwimakaza ubufatanye kugira ngo bikomeze gutera inkunga ingamba zo kubungabunga amahoro muri Santarafurika no kuyobora abaturage mu iterambere rirambye.

U Rwanda ni umwe mu bagize uruhare runini mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA) kuva mu 2014, by’umwihariko rukaba ruherutse no kohereza itsinda ry’ingabo zishinzwe kunganira ibikorwa byo kugarura umutekano muri iki gihugu binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Muri iki Cyumweru, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangiye kohereza Batayo y’inyongera y’abasirikare 750 mu butumwa bwa MINUSCA.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: