Perezida wa Haiti yiciwe iwe mu rugo aryamye

Perezida wa Haiti, Jovenel Moise, yiciwe iwe mu rugo n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryacyeye, igikorwa Guverinoma yavuze ko “Ari icy’ubunyamaswa”.Ibi bikaba byongereye umutekano muke muri icyi gihugu, gikora ku birwa bya Kalayibe.

Ubu bwicanyi bwamaganywe na Leta z’Uzunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’ibihugu bituranyi byo muri Amerika y’epfo.




Ibi bije nyuma yuko amatisnda y’amabandi(Gangs), amaze iminsi akora ibikorwa by’urugomo, mu murwa mukuru Port-au-Prince, arinako abandi benshi bari bamaze iminsi bigaragambya basaba ko Perezida wa Haiti yitegura.

Minisitiri w’Intebe, akaba ari nawe wahise afata ubutegetsi by’agateganyo, Claude Joseph, mu ijambo yagejeje ku baturage ba Haiti, riciye kuri Televiziyo y’igihugu, nyuma yuko yari amaze kuyobora inama y’Abaminisitiri idasanzwe, yatangaje Leta y’inzibacyuho kugeza igihe ibibazo biri mu gihugu bizashirira. Asaba abaturage gutuza, “Kandi buri kimwe kirimo gukurikiranwa”.

Iki getero cyabaye mu ijoro ahagana saa saba za mu gitondo (1 AM), ni saa moya za mu gitondo zo mu Rwanda, kibera aho Perezida yari atuye, inzu ye yari hejuru ku musozi, witegeye umurwa mukuru Port-au-Prince, umugore we w’imyaka 53, Maritine Moise, we yakomerekejwe n’amasasu ararusimbuka, kuri ubu arimo kuvurirwa mu bitaro nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Joseph Claude.




Joseph ati: “Itsinda ry’abantu bataramenyekana, bamwe muri bo harimo abavuga icyesipanyolo(Spanish), bateye ingoro y’umukuru basiga bamwishe urubozo”.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Polisi n’Igisirikare bakomeje gucunga umutekano. Umurwa mukuru usanzwe ucumbikiye Miliyoni 1 y’abaturage, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu hari hatuje na n’inyoni itamba.

Minisitiri w’intebe yongeyeho ati. “Ingamba zose zirimo gufatwa kugirango turinde igihugu, kandi ubutegetsi bukomeze buhererekanywe mu mahoro.

Gusa ibi birogaranye mu gihugu nka Haiti, cyagiye kirangwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwagiye buhererekanywa ku ngufu, hakiyongeraho n’imitingito yahazonze, yakuruye amapfa n’ubukene mu baturage, ibituma Haiti ibarwa mu bihugu bya mbere bikennye ku isi.

Perezida wa Repebulika ya Abadomikani, Luis Abinader, baturanye yatangaje ko bafunze umupaka bahanaho imbibi, ku uruhande rw’ikirwa cya Kalayibe mu gace ka Hispanola. Yongeraho ko “iki ni igitero kuri Demokarasi ya Haiti”.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

Ntibiramnyekana neza kuw’ugomba gusimbura Perezida Jovenel, upfuye mu cyumweru gishize yari yaramaze gushyiraho Minisitiri w’Intebe wari utararahira, Itegeko Nshinga rya Haiti rivuga ko Perezida iyo apfuye asimburwa n’umukuru w’urukiko rw’ikirenga, none uwari uriho aheruka kwicwa na COVID-19 mu kwezi gushize, yari atarasimburwa.




BIZIMANA Desire/Igicumbi News