Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri




Perezidansi y’u Rwanda, ibicishije ku urubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko k’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Tariki  ya 21 Nzeri 2021, Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri.

Inama y’Abaminisitiri yaherukaga kuba mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Cyenda, aho yari yibanze ku ukuvugurura ingamba zo kwirinda Coronavirus, biteganyijwe ko ingamba zari zisanzweho zizageza Tariki 22 Nzeri 2021.



Zimwe mu ngamba zari zisanzweho zirimo kuba abatuye umujyi wa Kigali barimo gufunga ibikorwa by’ubucuruzi saa tatu z’ijoro bakagera mu rugo saa yine.

Ni mu gihe hari utundi turere abaturage basabwa kugera mu rugo saa tatu ahandi bikaba saa mbili z’ijoro.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: