Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagakwiye kuba yarasize isomo ku Isi

Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kuri iki cyumweru Tariki ya 07 Mata 2024,  yavuze ko iterambere ry’u Rwanda ari umusaruro w’amahitamo yakozwe mu kuzura igihugu.

Ati “Umusingi wa byose ni ubumwe. Twishimiye ko inshuti zacu ziri kumwe natwe, zavuye mu bice bitandukanye by’Isi. Twishimiye kuba mwifatanyije natwe kuri uyu munsi uremereye. Umusanzu mwatanze mu kwiyubaka k’u Rwanda ni munini cyane ndetse wadufashije kugera aho turi uyu munsi.’’

Perezida Kagame yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaye intwari mu myaka 30 ishize.

Ati “Ku barokotse bari muri twe, tubabereyemo umwenda. Twabasabye gukora ibidashoboka, mukikorera umutwaro w’ubumwe n’ubwiyunge ku bitugu byanyu, kandi mwakomeje kubikora gutyo mukora ibigoranye ku nyungu z’igihugu cyacu buri munsi kandi turabashimira.”

Perezida Kagame yavuze ku nkuru ya mubyara we, Florence, wakoraga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, UNDP, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Jenoside itangijwe, yafatiwe mu nzu ye hafi ya Camp Kigali, ari kumwe n’abantu 12.”

Yavuze ko yabwiye Gen Romeo Dallaire wayoboraga Ingabo za Loni mu Rwanda ariko ntiyashobora kumurokora.

Ati “Ku wa 16 Gicurasi, nyuma y’ukwezi kw’itotezwa, bose barishwe usibye umwishywa watorotse bigizwemo uruhare n’umuturanyi we.”

Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagakwiye kuba yarasize isomo ku Isi kubera ko ibyabaye ari integuza y’uko ubwicanyi bushobora kuba aho ari ho hose.

Ati “Iyi ni yo Afurika twifuza kubamo, ni yo Si idukwiye? Akaga ka Jenoside yabaye mu Rwanda ni integuza ko ibyaha by’ubwicanyi bishobora kuba aho ari ho hose mu gihe bititaweho.”

Perezida Kagame yashimiye inshuti z’u Rwanda zabanye narwo mu rugendo rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kwiyubaka.

Ati “Urugero, Uganda, yikoreye umutwaro w’ibibazo by’imbere mu Rwanda mu myaka myinshi, kandi yamaze igihe kinini inengwa ku bwabyo.”

Umukuru w’Igihugu yashimye ibindi bihugu nka Ethiopia, atanga urugero rw’uburyo Minisitiri w’Intebe uriho uyu munsi, ari umwe mu bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda akiri muto.

Yakomeje ati “Hari Kenya, u Burundi, Repubulika ya Congo yakiriye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda, ibaha ubuturo. Tanzania yagize uruhare rukomeye mu bihe bigoye rurimo n’ibiganiro bya Arusha. By’umwihariko ndashimira Nyakwigendera Perezida Julius Nyerere.”

Perezida Kagame yavuze ko bitazigera bibaho ko Abanyarwanda basigwa ngo bicwe.

Ati “Ni igihugu cya miliyoni 14, ziteguye guhangana n’ikintu cyose cyashaka gusubiza abagituye inyuma. Abantu bacu ntibazigera, ntibazigera na rimwe gutabwa ngo bicwe ukundi.”

Perezida Kagame yagaragaje ko kwibuka ari ingenzi ku Banyarwanda ndetse bizahoraho no mu gihe abandi batabigira ibyabo.

Ati “Icyo dushaka ni ubufatanye n’imikoranire yo kwemera no guhangana n’ibiteye inkeke dushyize hamwe nk’umuryango mpuzamahanga.”

Perezida Kagame yagarutse ku nkuru y’ubutumwa bwavuye kuri Romeo Dallaire bumubwira ko Ingabo za FPR Inkotanyi nizikomeza kugana mu bice byarimo Ingabo z’u Bufaransa zizahura n’akaga.

Ati “Ubutumwa bwavugaga ko ‘FPR izishyura ikiguzi mu gihe izagerageza gufata ibice bya Butare. Dallaire yampaye ubutumwa, avuga ko u Bufaransa bufite kajugujugu, intwaro ziremereye watekereza, kandi bwiteguye kubikoresha. Namubajije niba abasirikare b’Abafaransa bava amaraso nk’uko abacu bigenda. Naramushimiye, mubwira ko agenda akaruhuka.”

Yavuze ko yahise abwira umuyobozi w’ingabo zari muri ako gace, Fred Ibingira kwitegura kurwana.

Ati “Twafashe Butare twari twihanangirijwe gufata. Mu byumweru, igihugu cyose cyari cyafashwe. Twatangiye kucyubaka.”

Perezida Kagame yavuze ko ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo rwabikuyemo amasomo ko Abanyarwanda ari bo bakwiye guha agaciro ubuzima bwabo. Ati “Twashize ubwoba bwose, buri cyose cyaza cyatumye turushaho gukomera.”

@igicumbinews.co.rw