Perezida Kagame yahuye na Perezida Museveni

Perezida Museveni na Kagame bahuriye I Nairobi(Photo:Museveni/Twitter)

Perezida Museveni abicishije k’urukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko kuri uyu wa gatanu Tariki 08 Mata 2022 yahuriye na Perezida Kagame I Nairobi muri Kenya, mbere gato y’uko bashyira umukono ku masezerano yo kwakira Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), Mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC).

Perezida Museveni ntiyegeze atangaza icyo baganiriye. Aba bakuru b’ibihugu byombi baherukaga guhurira k’umupaka wa Gatuna/Katuna uhuza u Rwanda na Uganda muri Gashyantare 2020, aho bari bari mu biganiro byo kuzahura umubano w’ibihugu byombi nyuma yuko ujemo agatotsi.

Abakuru b’ibihugu barimo Kagame, Museveni na Tchisekedi bari I Nairobi k’ubutumire bwa Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, uyoboye umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kugirango basinye amasezerano yo kwakira RDC muri uwo muryango.

@igicumbinews.co.rw