Papa Leo XIV avuga ko mu buzima bwe hose atigeze agabwaho igitero nk’icyo yagabweho muri Irelande

f924e0a0-2ce2-11f0-9fbc-01a53ef6cfa4

Papa Leo XIV yatangaje amagambo akomeye avuga ko mu rugendo rwe rw’ivugabutumwa n’urukundo akomeje gukora ku isi, nta hantu na hamwe yari yagirira ibibazo by’umutekano cyangwa igitero ku mubiri nk’uko byamugendekeye muri Irelande.

Uyu muyobozi w’ikirenga wa Kiliziya Gatolika yavuze ko icyo gikorwa cyamutangaje ndetse kikamubabaza cyane, kuko atigeze atekereza ko mu gihugu cyizwiho kwakira neza abashyitsi, ashobora guhura n’urugomo rugaragara.

Yagize ati: “Mu buzima bwanjye bwose, nta hantu na hamwe ku isi nigeze ngabwaho igitero nk’icyo nari ngabweho muri Irlande.”

Amakuru avuga ko ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi n’ubutumwa bwa gikirisitu, hari abantu bataramenyekana neza bamuteye bamugaragaza nk’umwanzi aho kumufata nk’umushyitsi n’intumwa y’amahoro.

Ibi byateye urujijo mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika ndetse no mu bayobozi b’igihugu, kuko byabaye ibintu bidasanzwe ku muntu ukomeye nka Papa, uhoraho mu butumwa bwo gusakaza urukundo, amahoro n’ubwiyunge hagati y’abantu n’amahanga.

Nyuma y’iki gitero, haribazwa byinshi ku mutekano w’abakuru b’amadini n’abayobozi b’isi mu gihe bagiye mu ngendo hanze y’igihugu cyabo. Kiliziya Gatolika n’inzego z’umutekano za Irlande byatangaje ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abateguye ndetse n’impamvu y’iki gikorwa gikomeye cyakurikiwe n’impungenge nyinshi.

Abakirisitu bo hirya no hino ku isi bakomeje kwihanganisha Papa Leo, bamugaragariza ko bamuri hafi mu masengesho no mu butumwa bwo kumuba hafi muri ibi bihe bitoroshye.