Nyanza: RIB yataye muri yombi umugabo ukurikiranyweho kubwira uwarokotse Jenoside ko azamwica ngo kandi buri mwaka yica abatutsi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 45 wo mu karere ka Nyanza, ukurikiranyweho kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, yabwiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwo mugabo utuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, akurikiranyweho gukoresha imvugo ikomeretsa uwacitse ku icumu, ubwo bari bahuriye mu kabari gaherereye muri ako gace.
Nk’uko bivugwa n’uwo wabwiwe ayo magambo, uyu mugabo ngo yamusanze aho yari yicaye amusaba ko yamuha “ibipimo bye”, avuga ko ku munsi wo kwibuka azaba ari “mu isanduku”. Yakomeje avuga ko yamubwiye n’andi magambo akomeretsa yiganjemo ibisa n’iterabwoba, harimo no kwiyemera ko akora ibikorwa bigamije gutera ubwoba Abatutsi. Avuga ko buri mwaka yica abatutsi.
Uwo wahawe ayo magambo yahise abimenyesha inzego z’umutekano, maze RIB ihita itangira iperereza ndetse uwo mugabo arafatwa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe iperereza rigikomeje.
RIB ishimangira ko ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bidakwiriye kwihanganirwa, kandi ko uzabifatirwamo wese azakurikiranwa n’ubutabera.