Ni abaganga batazi Icyongereza cyangwa ni Icyongereza gikomeye?




Abaganga bo mu gihugu cya Kenya batsinzwe ikizamini cy’icyongereza cyagomba kubafasha kubona akazi mu Bwongereza.

Igihugu cya Kenya cyasinye amasezerano n’igihugu cy’u Bwongereza yo guha akazi abaganga bo muri Kenya batari bagafite, gusa kugira ngo bemererwe kujya muri icyo gihugu basabwaga gutsinda ikizamini cy’icyongereza ( English test).

Icyaje gutangaza benshi ni uburyo mu baganga bagera kuri 300 bakoze icyo kizamini, icumi gusa aribo bagitsinze ,  bamwe bakibaza uburyo aba baganga batsinzwe iki kizamini kandi mu gihugu cyabo cya Kenya basanzwe bakoresha Igiswahili n’Icyongereza.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: