Musanze- umusaza warariraga akagari yiciwe hafi yako.

Mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, umugabo w’imyaka 60 y’amavuko witwa  Barata yasanzwe hafi y’akagari ka beza yapfuye.

Uyu mugabo ubusanzwe yarindaga akagari ka Kabeza, akazi abaturage bavuga ko yari akamazemo igihe.

Amakuru y’urupfu rwa Barata rwamenyekanye mu ma saa kumi n’ebyiri ashyira saa moya  za mu gitondo , ubwo umukobwa ukora isuku muri poste de santé yajyaga ku kazi agasanga Barata aryamye hasi atavuga.

Ati:” ubwo nabonye umuntu aryamye hasi mbona ni Barata , namuhamagara ntanyitabe nuko mbona ari kuva amaraso, afite ibikomere mu mutwe, ubwo ubwoba bwahise bunyica njya kureba umusekirite urinda SACCO nawe ahita ahamagara gitifu.”

Abo mu muryango wa Barata bavuga ko ubusanzwe yari afite abagore batanu gusa ngo nta n’umwe babanaga kuko yirariraga ku kagari, ari nabyo baheraho bavuga ko nta mitungo yari afite ku buryo abamwishe bashakaga kuyimutesha.

Umwe  ati: nta kintu yari afite rwose , yirariraga hano ku kagari ntaho yagiraga ho kurara kuko abo bagore bose uko ari batanu nta numwe babanaga,twumvishe hari ibyuma bipima abapfuye rwose bakore iperereza hamenyekane uwishe Barata.”

Umuyobozi w’umurenge wa Cyuve Gahonzire Landourd,  avuga ko ubu bwicanyi butari buherutse muri uyu murenge kubera ko ngo ku bufatanye bw’inzego zitandukanye umutekano wakajijwe.

Abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko uretse Barata bimenyekanye ko yishwe, muri uyu murenge higanje urugomo aho ngo abajura bagutega babura icyo bakwaka bakakwica.

KANDA HANO WIYUMVIRE.