Ababyeyi barerera muri Karisimbi Valley Academy banyuzwe n’ubumenyi abana babo bahawe

Ababyeyi barerera mu ishuri rya Karisimbi Valley Academy riherereye mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze , bavuga ko ubumenyi abana babo bakuye muri iki kigo ari impamba ikomeye  izabafasha mu yindi myaka y’amashuri.

Ibi babigarutseho mu muhango wo gusezera ku bana bashoje ikiciro cy’amashuri y’incuke.Uwo muhango ukaba watangijwe n’akarasisi kari kayobowe na bande y’abacuranzi kazengurutse muri Susa.

Ababyeyi barerera muri iki kigo ,bavuga ko ubumenyi abana babo  bagikuyemo, bubaha icyizere cy’uko  bazakomeza gutsinda no mu bindi byikiro by’amashuri bagiye kujyamo.

Umwe ufite umwana urangije ikiciro cy’amashuri y’incuke yagize ati”umwana wanjye nkurikije urwego ariho , nko mu bijyanye n’amasomo yiga n’umwana uvuga icyongereza kiza, ibyo rero bigaragaza ko ari ku rwego rwiza.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko amanota umwana we akuye muri iri shuri amuha ikizere.

“uwanye arangije afite amanota mirongo ikenda , ibyo rero bigaragaza ko ikigo gifite ubushobozi.”

Undi mubyeyi witwa NYINAWUMUNTU Rosine, nawe ufite umwana urangije  ikiciro cy’ishuri ry’incuke ashimangira ko umwana we ahakuye impamba y’ubumenyi ihagije.

Ati:” iyo mbonye level umwana wanjye ariho nkabona ukuntu avuga icyongereza bimpa icyizere ko umwana wanjye nta kibazo azagira mu myaka iri imbere.

Mujawamariya Christine ushinzwe uburezi mu murenge wa Musanze, arashishikariza ababyeyi  kujyana abana babo mu mashuri y’incuke kuko ngo ari  umusingi w’uburezi.

Ati:”ubumenyi amwana akura muri aya mashuri nibwo aba azubakiraho mu  yindi myaka iri imbere,iri shuri rero rya Valley Academy rifasha ababyeyi bo muri aka gace.”

Uwimana Olive washinze akaba ari nawe uyobora ishuri rya Karisimbi Valley Academy, avuga ko ibanga ryo gutsindisha ari abarimu bashoboye.

Ati:” murabizi ko hari igihe leta iha akazi abantu batize ubwarimu, ariko twebwe hano abarimu bose bize ubwarimu ndetse nanjye ubwanjye nize ubwarimu.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko umwana wize muri iki kigo aba afite itandukaniro n’abandi bana kuko aba yarize neza  azi kuvuga indimi z’amahanga neza.

Ishuri rya Karisimbi Valley Academy, ryatangiye mu mwaka wa 2020 , ritangirana abana 15  gusa uyu munsi rifite abanyeshuri 115,  umuyobozi waryo  Uwimana Olive akaba asaba ababyeyi kurizanamo abana babo ngo nabo bahabwe uburezi bufite ireme .

REBA IYI NKURU MU MASHUSHO UNYUZE HANO.