Minisitiri Aurore Mimosa yasuye Amavubi aho ari mu mwiherero

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 14 Kamena 2023, nibwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasuye Ikipe y’Igihugu Amavubi aho iri mu mwiherero yitegura umukino uzahuza u Rwanda na Mozambique ku wa 18 Kamena 2023, mu mikino yo gushaka itike yo kwitabira igikombe cya Afurika. Uyu mikino uzabera kuri Sitade ya Huye.



Minisitiri yasabye abakinnyi gukoresha imbaraga zose kugira ngo bazahe ibyishimo Abanyarwanda. Yagize ati: “Urugamba muriho ntimuri mwenyine natwe nk’Abanyarwanda tururiho, baba abari hano n’abari hanze y’Igihugu”.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: