Kigali: Abagaragaye bakubita umuntu mu biro by’Akagari batawe muri yombi

rib-8-860x569-1e6b9

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano rwafashe abantu bagaragaye mu mashusho bakubita umuntu mu biro by’Akagali ka Munanira I, mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge.

Nk’uko RIB ibivuga, abakekwaho icyaha bafashwe bagejejwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo aho bafungiye mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha hakurikijwe amategeko.

RIB yibukije ko ibikorwa nk’ibyo by’urugomo bikorwa umuntu yitwaje umwanya afite cyangwa akazi akora bitemewe na gato mu Rwanda, kandi bihanwa n’amategeko. RIB isaba abaturage bose kwirinda kugwa mu bikorwa nk’ibi bishobora guhungabanya umutekano n’uburenganzira bwa muntu.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri konti yayo ya X, RIB yagize iti: “Umuntu wese ukora ibikorwa by’urugomo, yaba abikoreye mu kazi cyangwa akoresheje umwanya afite, bihanwa n’amategeko. Turasaba abantu bose kwirinda kugwa mu bikorwa nk’ibi.”

Abaturage bashishikarizwa gukomeza gutanga amakuru aho babonye ibikorwa nk’ibi kugira ngo inzego zishinzwe umutekano zibifateho ingamba hakiri kare.