Kigali: Abaganga bakuye ikiyiko mu nda y’umurwayi wari wakimize

Ihuriro ry’abaganga mu Rwanda ribicishije kuri Twitter ryatangaje ko hari umurwayi wari wamize ikiyiko ubundi umuganga akimukuramo.



Ni ubutumwa baherekesheje amafoto abiri, imwe igaragaza ikiyiko kiri mu nda  indi igaragaza bagikuyemo, bwavugaga ko inzobere mu kuvura indwara z’imbere mu mubiri, Dr Eric Rutaganda  afatanyije n’abandi baganga bo kuri CHUK bakuye mu nda y’umurwayi ikiyiko yari yamize.

Gusa ntibasobanuye kuburyo burambuye icyatumye uwo murwayi amira ikiyiko nuko byagenze kugirango kimanuke mu muhogo, ibi byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko bidashoboka, kugeza ubu akaba aricyo kiganiro kirimo kugarukwaho cyane kuri Twitter.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi usome ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: