Kicukiro: Umukobwa wanduye Coronavirus yafatiwe muri Resitora arimo gusangira na bagenzi be batanduye

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 13 bari muri Sauna n’ undi umwe ufite ubwandu bwa COVID-19 wari muri resitora bifatanye iherereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.



Aba bantu bafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Kamena 2021 ahagana saa Munani z’amanywa.

Ubusanzwe amabwiriza avuguruye yatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Kamena 2021, ateganya ko ibikorwa bya Sauna na Massage bitemewe.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, uwasanzwemo COVID-19 yemeye ko tariki ya 25 Kamena yagiye kwipimisha mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Kanimba, ariko akavuga ko ubwo yafatirwaga muri resitora aribwo yamenye ko yanduye.



Yagize ati “Ejo tariki ya 25 Kamena nagiye mu Mujyi kwa Kanimba kwisuzumisha COVID-19, ubwo nari ntegereje ibisubizo ni bwo uyu munsi mu kanya tariki ya 26 Kamena mbonye bamfata ngo nanduye COVID-19.”

Ubwo uyu mukobwa yafatirwaga muri resitora yari kumwe n’undi basangiraga wavuze ko atari azi ko yanduye kuko ngo na we yatunguwe no kubona bamufata.



Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Iradukunda Sonia, yavuze ko uwafashwe yari abizi ko yasanzwemo ubwandu bwa COVID-19 ariko kuko ngo yari afite urugendo yanze kwishyira mu kato kugeza atangiye gushakishwa.

Yagize ati “Yagiye kwa Kanimba kwipimisha bamubwira ko arwaye ariko abirengaho ntiyishyira mu kato. Abamupimye bari baduhamagaye batubwira ko hari umuntu tugomba kujyana i Kanyinya ariko nawe bari bamubwiye ko yishyira mu kato abirengaho nkana. Polisi yamufatiye muri iyi resitora n’ubundi yarimo gushakishwa ngo ajye kwitabwaho i Kanyinya.”



Dr Iradukunda yagiriye inama uwari kumwe n’uwo murwayi ko yakwishyira mu kato k’iminsi irindwi kimwe n’abandi bantu bazi ko bahuye nawe.

Nyuma y’iyo minsi irindwi bakazajya kwipimisha ariko na mbere yayo bakumva bafite ibimenyetso bya COVID-19 bakabwira inzego z’ubuzima zikabapima zikanabaha ubundi bufasha.

Yavuze ko abantu basanganwa icyorezo ntibemere kujya mu kato aribo barimo gutuma icyorezo cya COVID-19 cyiyongera, abasaba kudasuzugura ibyo babwiwe n’inzego z’ubuzima.



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Geneviève, yavuze ko atari ubwa mbere iyi Sauna yafatiwemo bariya bantu 13 ifunzwe kuko ku nshuro ya mbere yari yafunzwe nyirayo bamutegeka kuzayifungura iki cyorezo cyacogoye. Ibi yabirenzeho arayifungura kugeza ubwo amakuru yamenyekanye.

Uwamahoro yavuze ko nyirayo agiye kongera gucibwa amande ndetse ifungwe kugeza igihe iki cyorezo kizarangirira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi yamenye ko nyiri Sauna yongeye kuyifungura kandi yari yarafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Yagize ati “Twamenye amakuru ko iyi sauna yongeye gukora kandi yari yarafunzwe. Ntabwo wakorera ibintu nk’ibi ku muhanda nyabagendwa ngo biyoberane. Dukora igenzura twahasanze uwanduye COVID-19 kandi yarabimenyeshejwe n’inzego z’ubuzima ariko abirengaho akomeza kujya mu bantu aribwo yafatiwe muri resitora aganira n’undi muntu.”

Yakomeje avuga ko hagiye gukurikiraho kubahiriza amabwiriza y’Umujyi wa Kigali ahana abarenze ku mabwiriza ya COVID-19 mu gihe umurwayi yahise ajyanwa n’inzego z’ubuzima kwitabwaho.

CP Kabera yavuze ko nibigaragara ko uwasanganywe COVID-19 hari abantu yanduje azabihanirwa hakurikijwe amategeko.



Ati “Nubwo waba ufite urugendo warusubika ukabanza ukivuza, urwaye utarembye hari uburyo bwo kumukurikirana. Buri muntu afite kumenya ko agomba kwirinda akarinda n’abandi. Nta muntu ugomba kunaniza inzego z’ubuzima cyangwa inzego z’umutekano. Tuzahora dukangurira abantu kwirinda ariko tuzanakomeza gukurikirana abatuma imibare izamuka, abatuma abahitanwa n’icyorezo biyongera.”

Ingingo ya 117 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500.

Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV:

 

Iyi Sauna iherereye mu Karere ka Kicukiro yabanje gufungwa ariko yongera gufungurwa binyuranye n’amategeko

 

Abantu 13 bafatiwe muri Sauna mu gihe uwanduye COVID-19 akanga kwishyira mu kato yasanzwe muri resitora
@igicumbinews.co.rw