Ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa mu karere

20260408_184153

Madame Jeannette Kagame, Umugore wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yitabiriye ibiganiro byahuje abashakashatsi, abanditsi n’impuguke zitandukanye bagarutse ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwira mu Karere k’Ibiyaga Bigari, basaba ko hakongerwa imbaraga mu gukumira no kurwanya ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyabereye i Kigali, cyitabirwa n’abantu batandukanye bafite ubunararibonye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no mu bikorwa byo kwigisha urubyiruko n’amahanga amateka nyayo y’ibyabaye mu Rwanda mu 1994. Abari bitabiriye bagarutse ku ruhare rw’uburezi, ubutabera n’ubuhamya bw’abarokotse mu kurwanya ingengabitekerezo igifite imizi mu Karere.

Mu kiganiro cya mbere, Gen. Boubacar Faye, umusirikare mu Ngabo za Sénégal wigeze kuba mu ngabo za Loni zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Jenoside yabaye isi ireba. Yagaragaje ko hari amakuru yizewe n’imiburo byatanzwe ku muryango mpuzamahanga mbere y’uko Jenoside itangira, ariko ingabo za Loni zigahura n’imbogamizi zabujije ko zigira icyo zikora mu gihe cyari gikomeye.

Gen. Faye yagarutse ku bimenyetso byari byaragaragaye kare bigaragaza ko umugambi wa Jenoside wari warateguwe, harimo kuba hari urutonde rw’abantu bagombaga kwicwa rwakozwe mbere, ndetse n’uruhare rwa radiyo RTLM yakomeje gukwirakwiza urwango n’imvugo y’ivangura, bikaba byaratumye Jenoside irushaho gufata indi ntera.

Umushakashatsi w’Umufaransa akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Bruno Boudiguet, yavuze ko hari amagambo akomeje kugaragara mu bitangazamakuru no mu biganiro bya politiki ashinja u Rwanda ibibi byinshi, ariko ko menshi muri ayo magambo ashingira ku murage w’abahoze mu buyobozi bw’u Bufaransa mu myaka ya 1980 na 1990. Yagaragaje ko hari abantu bigeze kugira uruhare mu mikoranire ya Leta ya Habyarimana n’u Bufaransa bakomeje kugoreka ukuri ku mateka ya Jenoside.

Bruno Boudiguet yatanze urugero rwa Paul Barril, wavuzwe nk’umuntu wakoranye bya hafi na Leta ya Perezida Juvenal Habyarimana, ndetse akanavugwa nk’uwigeze kugirana umubano n’abandi bategetsi bo mu Karere barimo Mobutu Sese Seko. Yavuze ko bene aba bantu bakomeje kwifashishwa mu bikorwa byo gukwirakwiza ibitekerezo bigamije guhindura amateka no gushinja u Rwanda ibinyoma.

Muri iki kiganiro kandi, umwanditsi Gakunzi David na Me Innocent Nteziryayo bagarutse ku kamaro ko gukomeza guharanira ko ukuri ku mateka kwa Jenoside kutagorekwa. Bagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside igifite ibimenyetso byo gukwirakwira mu Karere, bityo ko hakwiye gukomeza gukurikirana no guhana abakwirakwiza imvugo z’urwango n’ibitekerezo bigamije gupfobya Jenoside.

Ikiganiro cya kabiri cyibanze ku rugendo rwo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, n’icyizere cy’ahazaza. Cyatanzwe na Eric Murangwa Eugène, washinze Umuryango Ishami Foundation mu Bwongereza, Dr. Damas Dukunde, umuganga mu bitaro bya King Faisal, Dr. James Smith washinze Umuryango Aegis Trust, na Jeanne Allaire Kayigirwa, uri mu bashinze IBUKA France.

Jeanne Allaire Kayigirwa yavuze ko mbere y’uko hashyirwaho IBUKA France, mu Bufaransa habagaho ibikorwa bikomeye byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagaragaje ko IBUKA France yaje kuba inkingi ikomeye mu gufasha abarokotse Jenoside kugira ijwi, no kugira aho bahurira bibuka ababo bishwe, kandi ko uko imyaka yagiye ishira, ibikorwa byo guhakana Jenoside byagiye bigabanyuka nubwo bitaracika burundu.

Ku rundi ruhande, Eric Murangwa Eugène yavuze ko kurinda ijwi ry’abarokotse Jenoside bisaba gushyira imbere uburezi, by’umwihariko kwigisha amateka y’ukuri mu mashuri no mu bigo bitandukanye. Yagaragaje ko ubuhamya bw’abarokotse bukwiye guhabwa umwanya munini, kuko bufasha urubyiruko n’amahanga gusobanukirwa n’ubukana Jenoside yagize ndetse n’ingaruka zayo.

Dr. James Smith washinze Aegis Trust yagaragaje ko uburezi ari imwe mu ntwaro zikomeye mu gukumira Jenoside zishobora kuba mu bihe bizaza. Yavuze ko kwigisha urubyiruko hifashishijwe ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, ari ingenzi mu kubaka sosiyete ishingiye ku bumwe, ku kuri no ku mahoro. Yanagaragaje ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye gukomeza gushakishwa no kugezwa imbere y’ubutabera kugira ngo amateka atazisubiramo.

Dr. Damas Dukunde yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 11, isiga benshi mu muryango we barishwe. Yagaragaje ko yarokowe n’Umubikira w’Umudage witwaga Milghita Kosser, waje no guhabwa icyubahiro cyo kuba Umurinzi w’Igihango, kubera ubutwari yagize bwo kurokora abari mu kaga.

Abitabiriye ibi biganiro bashimangiye ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bikwiye gufatwa nk’inshingano ya buri wese, cyane ko ikomeje kugaragara mu Karere mu buryo butandukanye, harimo imvugo z’urwango, ibinyoma bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga no kugoreka amateka. Basabye ko hakongerwa ubufatanye mpuzamahanga, uburezi n’ubutabera kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi.