Ibisobanuro bya Minisiteri y’Ubutabera ku kuba Leta yarishyuye indege yagejeje Rusesabagina i Kigali

 

Minisiteri y’Ubutabera yasohoye itangazo risobanura ibijyanye n’ibyatangajwe mu kiganiro Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagiranye na Al Jazeera kivugwamo iby’uko u Rwanda rwishyuye indege yagejeje Rusesabagina mu Rwanda.

Mu kiganiro cyatambukijwe n’iyi Telvision y’Abarabu, Minisitiri Johnston Busingye wari umutumirwa, yirinze kugira byinshi avuga ku ifatwa n’itabwa muri yombi bya Rusesabagina Paul watangiye kuburanishwa mu mizi.

Gusa avuga ko yageze mu Rwanda mu nzira zemewe n’amategeko binyuze mu nshuti ye bakoranaga ndetse banavugana bigatuma agera i Kigali ubundi inzego z’ubutabera zikamuta muri yombi.

Muri iki kiganiro cya Al Jazeera kitwa Up front, Minisitiri Busingye abamo umutumirwa ibice bibiri ubwo mu gice cya kabiri abayoboye kiriya kiganiro bamwumvisha amajwi yafashwe ubwo yaganiraga n’abajyanama be bavuga ku nyandiko zabonetse zagaragazaga umugambi wo gutoroka wa Rusesabagina.

Muri aya majwi kandi banavugana uburyo Paul Rusesabagina yageze mu Rwanda azanywe n’indege yihariye.

Busingye ubazwa ku byatangajwe muri ariya majwi, akavuga ko ubuyobozi bwa gereza bufite uburenganzira bwo gucukumbura no kumenya imigambi yose iziberamo kandi ko u Rwanda ari rwo rwishyuye iriya ndege kandi bigakorwa mu nzira zubahirije amategeko.

Minisitiri Busingye wavugaga ko u Rwanda rwishyuriye iriya nshuti ya Rusesabagina na yo yariho ikorwaho iperereza, yagize ati “Icyo guverinoma yakoze kwari ugufasha umugambi w’uwo mugabo wo kugeza Rusesabagina mu Rwanda. Guverinoma nta ruhare yagize mu kumuzana, kwari ugufasha uwo mugabo washakaga kumuzana mu Rwanda.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2021, Minisiteri y’Ubutabera yasohoye itangazo risobanura ibya kiriya kiganiro Minisitiri Busingye yagiranye na Al Jazeera, rivuga ko ibyo kuba u Rwanda rwarishyuye iriya ndege bidasobanura ko ari umugambi warwo mu kumuzana.

Iri tangazo ryemeza ko u Rwanda rwatanze ubufasha mu gikorwa cy’urugendo rwatumye Rusesabagina agera mu Rwanda ariko ko rutigeze rumushyiramo ibyo kuza cyangwa ngo abe ari rwo rumuzana.

Iri tangazo rivuga ko ibi byari bisanzwe bizwi kuva Rusesabagina yagezwa mu Rwanda, lkinyamakuru Ukwezi gisubiramo amagambo y’icyongereza ari muri iri tangazo rigira riti “Aho Guverinoma ihagaze, ari na cyo cyanagiweho impaka mu rukiko, ni uko iri tabwa muri yombi rinyuze mu mucyo kandi ryubahirije amategeko, ko nta na rimwe uburenganzira bwa Rusesabagina bwigeze buhungabanywa.”

buhungabanywa.”

@igicumbinews.co.rw