Harimo gukorwa iperereza kubakumiriye Perezida Trump kwinjira mu nyubako ya UN

Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yatangaje ko hakwiye kubaho igikorwa gikomeye kirimo no kwirukana umuntu wese waba yaragize uruhare mu guhagarika Escalator (inzira ifasha abantu kuzamuka no kumanuka) ku bushake, mu nyubako y’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Aya magambo yayatangaje nyuma y’aho hatangajwe amakuru ko imwe muri Escalator z’inyubako ya UN yahagaritswe mu buryo butunguranye, ibintu byateje impaka n’impungenge ku mutekano w’abayikoresha.
Karoline Leavitt yagize ati: “Niba koko hari uwahagaritse Escalator ku bushake, uwo muntu akwiriye guhita akurwa mu nshingano. Ni ikosa rikomeye kandi rishobora guteza ingaruka ku mutekano w’abantu.”
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) buracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye icyo kibazo, ndetse n’uruhare rw’umuntu ku giti cye mu kuba Escalator yahagaritse imikorere isanzwe.
Ibi bibaye mu gihe hakunze kugaragara impungenge zijyanye n’umutekano n’imikorere y’ibikoresho bikoreshwa n’abantu benshi mu nyubako zifite agaciro gakomeye ku rwego mpuzamahanga.