Habiyambere Emmanuel uzwi nka MUDIDI muri filime yitwa Menya wirinde yasezeranye imbere y’amategeko

Habiyambere Emmanuel uzwi ku izina rya MUDIDI muri filime yitwa Menya wirinde itambuka kuri channel ya MENYA LIFE RWANDA TV, kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 22 Nyakanga 2023, yasezeranye imbere  y’amategeko n’umukunzi we Ingabire Solange, ni mu birori byabereye mu murenge wa Ruhango, mu karere ka Ruhango.

Habiyambere Emmanuel Mudidi, yabwiye Igicumbi News ko yashimishijwe no kuva mu busore akaba yateye intambwe yo kwitwa umugabo.

Mu byishimo byinshi. Yagize ati: “Hahahaaaa birashimisha kwitwa umugabo, burya biragora kuba ufite uwagukora ku mutima ariko ugataha wisangana n’umukozi wawe nyamara ibiryo mwagahashye wowe n’umukozi ufite umufasha n’ubundi ntabwo byaba bigoye kandi waba ufite n’ukugaragiye. Ni ukuri gusezerana biraryoha cyane nk’ubuki, nanezerewe nshimishwa n’abamfashije kungaragagira kuko iyo umuntu avuye mu Rukomo, Bwisige na Byumba, akaza akakujya inyuma aba yaguhaye agaciro.”



“Rero byanteye ishema cyane ndizera ko kuri 29 Nyakanga bose bazongera kuntera ingabo mu bitugu kandi namwe nka Igicumbi News mugomba kuba muhari kugirango munshyingikire kuko muri mu nshuti zanjye zikomeye.”

Mudidi yanenze abantu baca intege bagenzi babo baba bafuza gutera imbere bakubaka avuga ko bidakwiye ko ahubwo hakabayeho gufashanya.

Ati: “Nubwo nishimye ariko nanone ndanenga ababa bafite ibitekerezo byatuma udategura ubukwe bwawe neza ntabwo abantu bose bashyigikira ibirori kuko hari n’ababigaya ntibabura gusa nabo baba bakwiye kwigaya singaragaje ngo ni uyu n’uyu ni muri rusange.”

Biteganyijwe ko Mudidi usanzwe ari n’umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gisiza giherereye mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi, n’umukunzi we Solange bazasezerana imbere y’Imana ku wa 29 Nyakanga 2023.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: