Guverinoma yatangaje ingamba nshya zo gukumira Coronavirus

Guverinoma yatangaje ingamba nshya zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, zirimo ko ingendo zihuza uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara zemewe mu gihe ari tumwe mu twari twaragumishijwe muri gahunda ya Guma mu Karere kubera ubwiyongere bw’icyorezo.

Ibyemezo bya Guverinoma byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa 30 Werurwe 2021. Bitandukanye n’ahandi mu gihugu, mu turere twa Nyanza na Gisagara, ingendo zirabujije guhera saa moya z’ijoro kugera saa kumi z’igitondo.

Ni mu gihe mu bindi bice by’igihugu, ho ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi z’igitondo naho ibikorwa by’ubucuruzi byo bigomba gufunga saa mbili kugira ngo abantu bagere mu ngo nta muvundo mu nzira.

@igicumbinews.co.rw