Gicumbi:Abafite impano zo kuririmba bagiye gufashwa gukorerwa indirimbo

Ni kenshi hagiye humvikana amajwi y’abavuga ko kuba umuziki wa Gicumbi udatera imbere biterwa no kuba nta marushanwa y’abahanzi na Studio bihaba,no kuba havugwa ko niyo habaye amarushanwa abatsinze badakorerwa cyangwa ngo bahabwe ibihembo bagenewe.

Bamwe mubahanzi bakorera umuziki wabo mu karere ka Gicumbi nyuma yo kubona izo nzitizi bashyizeho Studio itunganya umuziki yitwa OGSTAR ubu ikaba ikorera mu mujyi wa Byumba aho kugeza ubu bateguye amarushanwa yo kuririmba no
kubyina.

igicumbinews.co.rw yaganiriye na Mugabe Salom uzwi ku izina rya SAR-G umuyobozi wa Studio atubwira ko bashaka gufasha abahanzi bafite impano bakabakorera indirimbo.Yagize At:i”nibyo Koko mu rwego rwo kuzamura abahanzi twateguye amarushanwa kugirango abagaragara ko bafite impano tubafashe kubakorera indirimbo aho uwa 1 azakorerwa indirimbo z’amashusho 3 n’iyamajwi 1,uwa 2 azakorerwa indirimbo z’amashusho 2 n’indi 1 y’amajwi,uwa 3 azakorerwa indirimbo z’amajwi 2 naho uwa 4 azakorerwa indirimbo 1 y’amajwi”.

Yakomeje avuga ko ibijyanye no kuba iyo habaye amarushanwa abatsinze badakorerwa ibyo basezeranijwe ko kuri bo atariko bizagenda.Ati:”Oya twebwe siko bimeze kuko ibikoresho birahari yewe kugirango bigende neza dufite aba producer 3 kugirango umwe nabura undi azaboneke ,rero turabizeza ko abazatsinda bazakorerwa ibyo bemerewe Kandi vuba”.

kwiyandikisha muri aya marushanwa ni amafaranga ibihumbi bibiri (2000 frw) ukiyandikishiriza kuri Stade ya Gicumbi bitarenze kuri uyu wa gatanu tariki ya 21/2/2020 , ushobora no kwiyandikishiriza kuri izi nimero:0789608775/0726166221/0786525786/0784433209/0788942710

Amarushanwa azaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22/02/2020 azabera kuri stade ya Gicumbi.

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw