Gicumbi: Umusore yagerageje kwiyahura ku nshuro ya kane ahita apfa

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Ahagana Saa Tanu z’amanywa zo kuri uyu wa kabiri, Tariki ya 25 Ukwakira 2022, nibwo Umusore w’imyaka 27 wo mu Karere ka Gicumbi, mu murenge wa Mukarange, Akagari ka Rugerero, Umudugudu wa Ruziko, yiyahuye yimanitse mu mugozi ahita apfa. Ni nyuma yuko yari inshuro ya kane yari abigerageje agatabarwa.

Umwe mu baturanyi b’uyu musore yabwiye Igicumbi News ko mu masaha ya mu gitondo bari kumwe baganira, agatungurwa no kumva ngo ariyahuye.

Kanda hasi ukurikire uko abari bahari babisobanura:

Ati: “Ukuntu byagenze ababyeyi be bavuye mu kazi bakigera mu rugo basanga urugi rurakinze, basunitse rwanga gukinguka kuko yari yashyizeho imisumari yarubannye. Noneho bamaze kubibona bakingura idirishya babona ari mu mugozi. Nuko bahuruza abantu n’abayobozi natwe turahagera dusanga bimeze bityo. Noneho ariko ahantu yaguze imisumari niho tutazi kuko imisumari yashyize mu rugo arukinga niyo yaguze.”



Uyu muturage kandi yemeza ko ntakibazo uyu musore yari afitanye n’ababyeyi be ngo kibe imbarutso yo kwiyahura. Nyamara kandi mu gitondo akavuga ko baganiriyeho nyuma akumva inkuru ngo ariyahuye bigatuma nawe aza kureba niba koko ibyo bavuze ari ukuri.

Aganira n’Umunyakuru wa Igicumbi News, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, yemeje nawe iby’iyi nkuru, avuga ko uyu musore yari asanzwe agerageza kwiyahura ariko uyu mugambi ntawugereho.

Yagize ati: “Ntabwo turamenya impamvu yamuteye kwiyahura ariko ikiriho yiyahuye. Amakuru twakuye mu muryango we kuko yabanaga n’ababyeyi be, avuga ko yari asanzwe akora akazi gasanzwe k’ubufundi. Batubwiye ko yagerageje kwiyahura kuva afite imyaka 14 akanywa imiti. Yabigerageje inshuro zigera muri eshatu iyi yari iya kane, ngo yigeze kunywa n’ibinini byinshi cyane, ariko ababyeyi batubwiye ko batazi impamvu yabimuteraga. Kuko yakoreraga amafaranga akinjiza, mu rugo iwabo yabaga mu nzu ye yiyubakiye rero ntibazi icyabimuteraga.”



Gitifu yakomeje asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugirango ibi bibazo bikumirwe. Ati: “Ni ukujya batangira amakuru ku gihe. Nk’ubu bari bafite aya makuru ko ajya agerageza kwiyahura inshuro zigera muri eshatu. Urumva ko ababyeyi be bari barayihereranye!. Rero ni bajye batangira amakuru ku gihe nicyo kintu cy’ibanze tubasaba.”

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanywa ku bitaro bikuru bya Byumba kugirango ukorerwe isuzuma.



Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: