Gicumbi: Umubyeyi yataye umwana bavanye gusenga

Kuri iki cyumweru Tariki ya 04 Gashyantare 2024, nibwo umwana witwa Bayisenge Blaise w’imyaka 7 yaburanye n’umubyeyi ubwo bari bavuye gusenga kuri ADEPR BYUMBA.

Uyu mwana avuga ko se yitwa Basenge Michel nyina akitwa Nyirabashumba Serafine. Umubyeyi wahise amutahana iwe mu rugo yabwiye Igicumbi News ko ubwo nawe yari avuye gusenga yahuye n’umusore basengana ari kumwe n’umwana amubwira ko avuye kumurangisha ariko bakaba babuze iwabo.

Ati: “Kubera ko iyo dusoje amateraniro hari izindi inshingano tubadufite ku rusengero. Ubwo nyuma narasohotse mpura n’umusore ambwira ko yatoye umwana hano k’urusengero akamubwira ko iwabo ari Mudugudu wa Gatare muri Byumba bagezeyo basanga ntibamuzi. Uwo musore yahise ambwira ko ntahuntu yamujyana kubera ko acumbitse mpita niyemeza kumutahana”.




Uyu mubyeyi avuga ko  uyu mwana yamubwiye ko yari kumwe na nyina basohotse mu rusengero aramubwira ngo n’abe agenda aramusanga imbere, umwana ahindukiye aramubura. Hari abaturage bakeka ko uyu mubyeyi yaba yamutaye kubushake n’ubwo ntawahita abyemeza.

Uwamutoye Kuri uyu wa mbere yazindutse amurangisha kugeza ubu ntarabona ababyeyi be. Ati: “Yambwiye ko yiga kuri EAR tujyayo bavuga ko batamuzi. Nahise njya ku kagari bafata imyirondoro ye bavuga ko bagiye kumfasha kumushakisha”.

Umwana avuga ko abana na nyina gusa kuko yatandukanye na se. Ngo nyina afite undi umwana muto yari ahetse. Umubyeyi watoraguye uyu mwana ubusanzwe atuye muri Sentere ya Rebero, Akagari ka Murama, Umurenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi. Arasaba uwaba amuzi cyangwa azi ababyeyi be ko yamuhamagara kuri izi nimero: 0788684969




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: