Gicumbi: Inkuba yakubise umuturage n’inka ye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Tariki ya 05 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Rugomba, Umurenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi, nibwo haguye imvura nyinshi inkuba ikubita umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa ndetse ikubita n’inka yari iri mu kiraro cye yo ihita ipfa.

Bamwe mu baturanyi b’urugo byabayemo babwiye Igicumbi News ko inkuba yukubise umuturage ubwo yari mu gikoni ahita agagara umubiri wose (Paralysé) ariko ntiyahasiga ubuzima kuko bahise bamujyana kwa muganga.

Umwe mu baturage wavuganye na Igicumbi News. Yagize ati: “Uyu mudamu yari ari mu gikoni, inka iri mu kiraro, hagwaga imvura nyinshi irimo n’inkuba rero ikimara kumukibita yahise ikubita n’Inka mu kiraro ariko yo yahise ipfa ako kanya naho we aragagara.”

Kanda hasi usome ubu butumwa bwamamaza:




Uyu muturage ndetse na bagenzi be b’abaturanyi babwiye Igicumbi News ko uyu muturage yahabwa ubufasha inka yapfuye ikazashumbushwa indi kuko yari imaze igihe gito ibyaye.

Aganira na Igicumbi News, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugomba, Vestine yavuze ko uyu mubyeyi akomeje kwitabwaho n’abaganga kandi agiye gukorerwa ubuvugizi akazashumbushwa.

Ati: “Ejo mu gitondo mu mvura yaguye nibwo inkuba yakubise uriya mugore ndetse n’inka. Gusa inka yahise ipfa ariko umuturage we arimo kwitabwaho n’abaganga ku bitaro, kubera inka yari iya girinka n’ubundi tuzamukorera ubuvugizi azashumbushwe”.

Ubuyobozi bw’akagari ka Rugomba bwasabye abaturage kujya birinda ikintu icyari cyo cyose cyatuma habaho ikibazo cyabashyira mu kaga muri iyi minsi   harimo kugwa imvura nyinshi  mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko akarere ka Gicumbi kari mu turere turangwamo imvura myinshi.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: