Gicumbi: Hatangiye inama y’ishoramari ku bufatanye na RDB

gicumbi_2-14

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Werurwe 2026, mu Karere ka Gicumbi, ku cyicaro cy’Akarere giherereye mu Murenge wa Byumba, hatangiye Inama y’ishoramari ihuza abashoramari batandukanye ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), mu rwego rwa gahunda ya Gicumbi Investment Forum.

Ni inama igamije gukomeza kumenyekanisha amahirwe y’ishoramari mu gihugu by’umwihariko mu Karere ka Gicumbi, hagamijwe kwihutisha iterambere binyuze mu kongera ibikorwa by’ishoramari.

Mu gihe Akarere ka Gicumbi kakomeje kugaragaza impinduka mu iterambere ry’imijyi yako, by’umwihariko Umujyi wa Byumba, bamwe mu baturage baganiriye na Igicumbi News bavuze ko hari byinshi byo kwishimirwa bimaze kugerwaho, ariko hakaba n’ibikiri inzitizi bikwiye gukemurwa kugira ngo aka karere gakomeze gutera imbere kurushaho.

Abatuye Byumba basaba amacumbi menshi cyane cyane hafi ya UTAB

Ubwo umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw yatemberaga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Byumba, cyane cyane ahagana hafi ya Kaminuza y’Ubugeni n’Ikoranabuhanga ya UTAB, bamwe mu baturage n’abanyeshuri bavuze ko hakenewe amacumbi menshi, kuko umubare w’abanyeshuri ukomeje kwiyongera.

Bavuga ko kubura amacumbi ahagije biri mu bituma bamwe bacumbika kure cyangwa bakishyura amafaranga menshi, bityo bikaba byagira ingaruka ku myigire.

Meya Nzabonimpa: “Abashoramari nibaze muri Gicumbi babasha kubyaza umusaruro”

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko Akarere gafite amahirwe menshi y’ishoramari kandi ko abashoramari babishaka bakwiye kuza bagashora imari.

Ati: “Uyu Mujyi wa Byumba urimo abanyeshuri ba UTAB bangana n’ibihumbi cumi na bibiri. Hakenewe ahantu henshi barara. Hari amahoteli, ariko haje n’andi afite inyenyeri eshatu cyangwa akazamurwa ku rwego rwo hejuru, nabyo byaba ari byiza. Abashoramari ndabashishikariza kuza muri Gicumbi kuko ni ahantu baza bakabasha kubyaza umusaruro.”

Muhazi, Nyagatoma na Cyamutara biri mu hantu hihariye hafunguriwe ishoramari

Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko Gicumbi ifite ibice byinshi bifite amahirwe y’ishoramari, harimo Muhazi, ahagaragara nk’ahantu h’ingenzi mu bukerarugendo, ariko hakaba n’amahirwe yo kubaka ibikorwa by’imiturire n’amahoteli.

Yavuze ko mbere y’uko umuntu agera ku kiyaga cya Muhazi, hari santere y’imiturire ya Nyagatoma yatunganijwe ku buso bungana na hegitari 30, aho abashoramari bashobora kuza gushora imari mu kubaka inzu n’ibikorwa remezo by’imiturire.

Ati: “Dufite igice cya Muhazi kibereye ubukerarugendo, ariko dufite n’igice cy’imiturire. Hari santere twatunganije y’imiturire ya Nyagatoma iri kuri hegitari zigera kuri mirongo itatu. No kuri Muhazi ubwaho, abashoramari bashobora kuza bagashora imari kuko hari amahoteri ariko turifuza ko haza amahoteli meza.”

Yakomeje avuga ko hari n’indi gahunda yo guteza imbere ibice birimo imihanda n’iterambere ry’uburezi, aho yagarutse ku mushinga w’umuhanda wa Cyamutara ujya Gatsibo, avuga ko nawo uzafasha kuzamura amahirwe y’ishoramari muri ako gice.

Ati: “Turimo gutegura umuhanda wa Cyamutara ujya Gatsibo, icyo ni igice twashishikariza buri wese kuza akahashora imari. Turimo kongera uburezi, turimo kongera amashuri, ariko cyane cyane amahoteli kuri kiriya gice.”

Inama yitezweho gukurura abashoramari bashya

Iyi nama ihuza Akarere ka Gicumbi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) iri mu byitezweho gutanga umusaruro mu kongera ibikorwa by’ishoramari, kwagura ubukerarugendo, guteza imbere imiturire no kongera ibikorwa by’amacumbi n’amahoteli.

Akarere ka Gicumbi kabarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, kakaba kari mu turere tw’ingenzi duhurirwamo n’uruja n’uruza rw’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane abaturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bigatuma gafite amahirwe yihariye mu bucuruzi no mu ishoramari.

Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News