Gicumbi: Hagiye kubera igitaramo cy’imbaturamugabo

Nyuma y’uko hari hashize igihe hatabaho imyidagaduro kubera icyorezo cya Covid-19 aho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryacyo bitaribyemewe gukora ibitaramo ndetse n’indi myidagaduro.

Aho ibitaramo bifunguriwe umuhanzi w’Umunyagicumbi ukorera umuziki we mu mujyi wa Kigali, Rukundo Fiston wamenyekanye ku mazina ya 19 Sound yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo cyizaba Tariki ya 27 Gicurasi 2022, kikazabera mu mujyi wa Byumba ahanzwi nko Kuri Parinari munsi gato  y’ikigo cya gisirikare werekeza kuri Paroisse Cathederal ya Byumba.



Rukundo yabwiye Igicumbi  News ko kwinjira ari nk’ubuntu, kuko “kwinjira ni 1000 Frw bakaguhamo icyo kinywa, urumva ko ari nk’ubuntu ni ukugirango twidagadure twishimane, rero mwese muzaze dufatanye muri icyo gitaramo.”

Uyu umuhanzi kandi wagiye amenyekana mu ndirimbo zitandukanye yakomeje avuga ko atazaba ari wenyine azaba arikumwe n’abandi bahanzi barimo Major Phabrah uheruka gukorana indirimbo na Bull Dog, Remy Martin ndetse na SalG n’abandi. Igitaramo kizatangira saa kumi nimwe z’umugoroba.



HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: