Gicumbi FC igiye kongererwa ubushobozi kugirango ibe mu makipe akomeye
Mu gihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yari ihagaze by’agateganyo kubera imikino ya FIFA Series iri kubera mu Rwanda, amakipe menshi yakomeje gukoresha icyo gihe mu kongera imyitozo no kwisuganya, hagamijwe kuzagaruka mu mikino y’umunsi ku wundi afite intego nshya. Muri ayo makipe harimo Gicumbi FC, ikipe ihagarariye Akarere ka Gicumbi, ikomeje imyiteguro igamije gukomeza kwitwara neza no kwirinda kumanuka mu cyiciro cya kabiri, cyane ko muri iyi shampiyona iri mu makipe arwana no kuguma mu Cyiciro cya Mbere.
Amakuru atandukanye aturuka mu buyobozi bw’Akarere ka Gicumbi agaragaza ko iyi kipe ishobora kongererwa ubushobozi mu rwego rwo kuyifasha gukomeza kwitwara neza. Ibi byagarutsweho mu nama iherutse guhuza ubuyobozi bw’Akarere, abashoramari ndetse n’abikorera batandukanye bakorera muri aka karere, inama yari igamije kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari n’ibishobora guteza imbere ubukungu bw’Akarere ka Gicumbi. Muri iyo nama, Gicumbi FC yagarutsweho nk’imwe mu nzego zishobora kugira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo, kuko ikipe ifite ubushobozi ishobora gukurura abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru bakaza kureba imikino, bityo ibikorwa by’ubucuruzi birimo amahoteli, restaurants n’abandi bacuruzi bigahabwa amahirwe yo kwinjiza amafaranga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabobimpa Emmanuel, yavuze ko Gicumbi FC ikwiye gushyigikirwa mu buryo bugaragara kugira ngo idasubira mu Cyiciro cya Kabiri, avuga ko nubwo iyi kipe iri muri shampiyona, imbogamizi z’amikoro zikomeje kuyikoma mu nkokora. Yavuze ko hari igihe iyi kipe yagiye itanga icyizere mu mikino itandukanye, ariko ubushobozi buke bukaba bwaratumye idakomeza kugera ku rwego rwifuzwa.
Nzabobimpa yasobanuye ko Akarere ka Gicumbi kakomeje gutekereza ku buryo iyi kipe yakongererwa imbaraga, cyane ko hari n’ibikorwa byo kubaka sitade n’ikibuga bigamije kuzafasha iyi kipe kubona aho yakirira imikino yayo ku rwego ruyikwiye.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, akaba n’imboni y’Akarere ka Gicumbi, na we yagarutse ku cyerekezo cy’iterambere ry’akarere avuga ko Gicumbi FC ishobora kongererwa ubushobozi hashingiwe ku bikorwa remezo biri gukorwa.
Yagaragaje ko kuvugurura sitade n’ikibuga biri mu byitezweho gufasha ikipe kongera imbaraga no kurushaho gutanga umusaruro, ashimangira ko mu gihe ibikorwaremezo byaba bihari kandi bikanozwa, byafasha Akarere gutekereza ku kongera inkunga n’ubushobozi bwa Gicumbi FC kugira ngo ikomeze kuba ikipe ihagarariye Amajyaruguru mu rwego rwo hejuru.
Kugeza ubu, Gicumbi FC ikomeje kwakirira imikino yayo ya shampiyona kuri Stade Kigali Pelé, bitewe n’uko sitade yayo ikiri mu bikorwa byo kubakwa no kunozwa. Abafana b’iyi kipe bagaragaza ko kutakinira iwabo bigira ingaruka ku musaruro wayo, kuko bibangamira uburyo abafana bayishyigikira ku kibuga.
Gusa ubuyobozi bw’akarere buvuga ko sitade n’ikibuga nibimara gutunganywa bizafasha iyi kipe gukinira imbere y’abafana bayo, bityo bigatuma n’umupira w’amaguru muri aka karere urushaho gutera imbere.
Uretse gahunda yo gukomeza gufasha ikipe y’abakuze, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bugaragaza ko bufite n’icyifuzo cyo gushyiraho no guteza imbere amakipe y’abato agamije kuzamura impano z’abana n’urubyiruko. Bugaragaza ko kuzamura urubyiruko ari ingenzi, kuko byatuma mu gihe kiri imbere Gicumbi FC ibona abakinnyi baturuka iwabo bafite impano, aho guhora ishakisha abakinnyi hanze y’akarere. Abakurikirana umupira w’amaguru bavuga ko ibi bishobora gufasha Gicumbi FC kuba ikipe ikomeye mu gihe haba ubufatanye n’abikorera, abashoramari ndetse n’inzego zinyuranye z’igihugu.
Nubwo nta cyemezo ntakuka kiratangazwa ku buryo buzakoreshwa mu kongera ubushobozi bwa Gicumbi FC, amagambo y’ubuyobozi bw’akarere n’abayobozi bakuru b’igihugu agaragaza ko hari icyizere cy’uko iyi kipe ishobora kongererwa imbaraga mu gihe kiri imbere. Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko Gicumbi FC ifite abafana benshi kandi ishobora kuba ikipe ikomeye mu Rwanda, igihe yaba ifashijwe kubona ubushobozi bujyanye n’urwego ikinaho, bikajyana n’ibikorwaremezo birimo kubakwa bizafasha iyi kipe gukinira mu karere kayo no kongera umusaruro mu mikino.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
