Gatsibo: Umusore ukina Comedy arasaba uwamufasha kuzamura impano ye




Umusore ufite impano yo gusetsa ibizwi nka Comedy ndetse no kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, akaba azwi ku izina rya Ngofero, utuye mu karere ka Gatsibo, umurenge wa kiramuruzi, akagari ka Nyabisindu, umudugudu wa Nyabisindu, arasaba abakunda Comedy ndetse n’abakunda indirimbo zo guhimbaza Imana kumushyigikira akazamura impano ye, kuko ubushobozi afite budahagije.

Igicumbi News, twaganiriye n’uyu musore atubwira ko ubusanzwe amazina ye yiswe na Ababyeyi ari NIYOYITA Amos, akaba yarahisemo izina rya Ngofero kugirango rijye risetsa abantu kuko akina comedy zisekeje ariko zigira abantu inama.



Amos yarangirije amashuri yisumbuye ku kigo cy’amashuri cya KAGITUMBA HIGH SCHOOL, akaba yararangije mu ishami ry’ubugenge n’ubutabire ndetse n’ibinyabuzima(Physics, Chemistry and Biology), ubu akaba ari kwiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare ibijyanye n’ubuhinzi (Agriculture Mechanization ).

Avuga ko yatangiye gukina Comedy muri 2020, ndetse kuri ubu akaba yarasohoye indirimbo zo guhimbaza Imana harimo nk’iyitwa Izagutabara.

Arasaba abagiraneza ndetse n’abakunda kureba no kumva bimwe mu bihangano bijyanye n’ibyakora kumushyigikira akazamura impano ye kuko ntabushobozi afite buhambaye, avuga ko kuba adafite ubushobozi buhagije bituma impano ye itazamuka ndetse no kuba ntabamushyigikira aribyo bituma atamamara ngo amenywe n’abantu benshi.

Ati: “Njyewe kuba ntabushobozi mfite nibyo bituma impano yanjye itazamuka ndetse ntabasha no kumenyekana, nkaba nifuza ababa bashyigikira nkazamura impano yanjye ndetse n’abandi bafite ubushobozi bwo kumenyekanisha ibikorwa bamfasha nkareba ko nazamuka kuko njye numva bavuga ko abantu bazamuka bafite ababazamuye ndetse n’ababashyigikiye nkaba nasabaga abakunda comedy ndetse n’indirimbo zihimbaza Imana kunshyigikira nkazamura impano yanjye.”

Uyu munyempano akaba yakomeje avuga ko kuba yabona ubamufasha byamunezeza kandi ko niyo haba hari uwashaka kumugira inama mu bikorwa bye nabwo yaba akoze igikorwa kinini, kandi avuga ko n’uwaba yifuza ko bakorana nawe adahejwe yaza bakajya bafatanya .

Ushobora kureba ibikorwa bye uciye kuri You Tube Channel ye ariyo Ngofero Comedy cyangwa uwaba ashaka kumushyigikira no kumugira inama yamwandikira kuri nimero za telefoni igendanwa .

Reba urwenya kuri Ngofero Comedy:

Nimero wamushakiraho ni 0781013895
Facebook : Niyoyita Amos
Whatsapp: 0781013895
Twitter:Ngofero



Gasangwa Oscar/Igicumbi News 

Kanda hasi urebe Ikiganiro twagiranye na Ngofero kuri YouTube: