DRC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Miliyoni 17.6 z’amadolari zateje amakimbirane hagati y’abantu babiri ba hafi ya Donald Trump

HU5N5uOWkAAF9eg

Nk’uko ikinyamakuru The New York Times kibitangaza, igikorwa cyo kohereza miliyoni 17.6 z’amadolari muri Gicurasi 2025, kivuye kuri konti ya banki ifitanye isano na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kijya kuri sosiyete TX-AT ikorera muri Leta ya Texas, kiri mu byatumye ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitangira iperereza.

Iyi dosiye yashyamiranyije Richard Grenell wahoze ayobora Kennedy Center, ikigo cy’Abanyamerika cyita ku muco n’ubuhanzi, na Alina Habba Mildon wahoze ari umunyamategeko bwite wa Perezida Donald Trump.

Intandaro y’amakimbirane: Miliyoni 5.6 z’amadolari yagombaga guhabwa Kennedy Center

Alina Habba Mildon ashinja Richard Grenell kugira uruhare mu bikorwa by’imari aho igice cy’amafaranga agera kuri miliyoni 5.6 z’amadolari cyari kigenewe Kennedy Center, ikigo Grenell yari ayoboye icyo gihe. Avuga ko ayo mafaranga atigeze ashyikirizwa icyo kigo.

Richard Grenell ahakana yivuye inyuma ibyo ashinjwa. Avuga ko atigeze ahabwa amafaranga na Turhan Mildon, umucuruzi ukomoka muri Turukiya akaba n’umugabo wa Alina Habba Mildon. Ahakana kandi ko yaba yarasabye ko amafaranga yari agenewe Kennedy Center yimurirwa ahandi.

Turhan Mildon, isano iri hagati y’amafaranga na RDC

Iyi dosiye ifitanye isano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko hamenyekanye inkomoko y’amafaranga yimuwe.

Mu ntangiriro, Alina Habba Mildon yari yavuze ko miliyoni 17.6 z’amadolari zaturutse ku mugabo we. Icyakora, amakuru yatangajwe na The New York Times agaragaza ko ayo mafaranga yimuwe kuri konti ya banki ifitanye isano na Guverinoma ya RDC.

Turhan Mildon yemeye ko ari umujyanama wa Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, kandi ko afite pasiporo ya dipolomasi ya Congo. Ni na we uyobora sosiyete Milvest, imaze kubona amasezerano menshi y’imirimo ya Leta muri RDC, harimo n’umushinga wo kubaka Ikigo cy’Imari cya Kinshasa (Kinshasa Financial Center).

Gusa, kuba Turhan Mildon afitanye ayo masano na Guverinoma ya Congo ntibihagije kugira ngo hemezwe ko amafaranga yaturutse mu ngengo y’imari ya Leta cyangwa ko yari afitanye isano n’amasezerano ya Leta Milvest yahawe.

TX-AT, sosiyete yakiriye amafaranga

Amafaranga yimuriwe kuri TX-AT, sosiyete ikorera muri Leta ya Texas muri Amerika, ikora ibikorwa bijyanye n’umutekano n’ingabo.

Richard Grenell yemeye ko mu 2024 yakoreye iyi sosiyete akazi ko kuyigira inama. Icyakora, avuga ko mu gihe amafaranga yimurwaga muri Gicurasi 2025 nta sano yari agifitanye na yo, kandi agahakana ko yagize uruhare muri icyo gikorwa cyo kohereza amafaranga.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza ibikorwa by’ubucuruzi byari inyuma y’ayo mafaranga cyangwa impamvu nyayo yatumye yimurwa. TX-AT ntiyigeze isubiza ibibazo iki kinyamakuru cyo muri Amerika cyayibajije.

Iperereza rigamije kumenya ukuri

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri gusuzuma ibyo Alina Habba Mildon ashinja Richard Grenell n’imiterere y’igikorwa cyo kohereza ayo mafaranga.

Iperereza ririmo kugerageza kumenya inkomoko nyayo y’ayo mafaranga, amasezerano y’ubucuruzi yari ashingiyeho ndetse no kumenya niba koko hari amasezerano yemewe ateganya ko miliyoni 5.6 z’amadolari zihabwa Kennedy Center.

Kugeza ubu, ibisubizo by’iperereza ni byo bizagaragaza niba ayo mafaranga yarimuwe mu buryo bwari bwumvikanyweho n’impande bireba cyangwa niba hari ibindi bikorwa by’imari bigomba gukurikiranwa.