Dr.Francis byavugwaga ko yatorotse yishyikirije inzego z’ubutabera

Dr. Francis Habumugisha ushinjwa gutuka no gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane yigaruye mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Dr. Francis Habumugisha, ufite ishoramari ririmo na televiziyo yitwa Goodrich, yari amaze iminsi ataboneka mu Rwanda, bikavugwa ko yaba yaratorotse, nyuma yo kurekurwa by’agateganyo.

Mu gihe byakunze gutangazwa ko aho aherereye hatazwi, Dr. Francis Habumugisha we aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto imugaragaza ko ari i Paris mu Bufaransa.

Icyo gihe abantu benshi basabye ko ubwo agaragaje aho aherereye inzego zibishinzwe zamushakisha akagaruka agakurikiranwa ku byaha ashinjwa byo gutuka no gukubita uwo mukobwa yakoreshaga witwa Kamali Diane, ndetse no kumwangiriza telefoni, bikavugwa ko yabikoze tariki 16/7/2019, mu nama yari arimo hamwe n’abandi bakozi be, aketse ko yarimo amufata amashusho ubwo yarimo atuka undi mukobwa wari muri iyo nama, nk’uko byasobanuwe mu rukiko.

Ikirego cyageze mu rukiko nyuma y’aho Kamali Diane agereje ikibazo kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku itariki 05 Nzeri 2019 (akoresheje urubuga rwa twitter), avuga ko atigeze ahabwa ubutabera.

Nyuma yaho ku itariki 10 Nzeri 2019, Perezida Kagame yamusubije amwizeza ko inzego zibishinzwe zizakurikirana iby’icyo kibazo.

Amakuru y’uko Dr Francis yigaruye mu maboko ya RIB yatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye abinyujije kuri Twitter.

Minisitiri Busingye yagize ati “Mu ijoro ryakeye, Habumugisha Francis yigaruye kuri RIB. Ubutabera bugiye gukora akazi kabwo.”

Amakuru y’uko Dr Francis yishyikirije RIB yatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye abinyujije kuri Twitter.

Minisitiri Busingye yagize ati “Mu ijoro ryakeye, Habumugisha Francis yigaruye kuri RIB. Ubutabera bugiye gukora akazi kabwo.”

Dr. Francis Habumugisha ashinjwa gutuka no gukubitira mu ruhame umukobwa yakoreshaga witwa Kamali Diane akanamumenera telefoni.

@igicumbinews.co.rw