Coronavirus: Uko uyu munsi byiriwe byifashe mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 760 byafashwe, bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda ugera ku 143 mu gihe abagera kuri 65 bamaze gusezererwa mu bitaro barimo batanu bakize kuri uyu wa Gatanu.

Abarwaye Coronavirus bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa.

Minisante yasabye abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Yongeye gukebura abantu banga gutanga amakuru kuko baba bashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Itangazo ryayo rivuga ko “ Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’

@igicumbinews.co.rw