Coronavirus: Leta y’u Rwanda yasabye abaturage kureka guhana ibiganza no guhoberana

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nubwo icyorezo cya coronavirus kitaragaragara mu Rwanda, abaturage badakwiye kwirara no guteshuka ku nama bagirwa mu kugikumira kubera ko ubukana gifite n’uburyo gikomeje gukwirakwira ku Isi gishobora kuhagera.

Icyorezo cya coronavirus cyadutse mu Bushinwa mu mpera za 2019 ubu kimaze kugera mu bihugu birenga 60 aho kimaze kwica abasaga 3000.

Ibaruwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yashyizeho umukono kuri uyu wa 6 Werurwe 2020, ivuga ko mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye ku Isi, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye.

Muri izo harimo Camera zirimo kwifashishwa ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu gutahura uketsweho iki cyorezo. Kuri iki kibuga abagenzi bahanyura binjira mu Rwanda bakirwa n’abaganga bambaye mu buryo bubarinda kuba hagira ubanduza, hanyuma bagahita babaza buri wese aho aturutse.

Nyuma yo kwandika igihugu buri wese aturutsemo amakuru ahita ajya muri mudasobwa, umugenzi akerekwa umuti akaraba wo kumurinda ko yakwandura cyangwa akanduza Coronavirus.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari itsinda ryashyizeho rishinzwe gusesengura no gukurikirana uko igihugu cyiteguye gukumira no guhangana n’icyo cyorezo.

Muri iyo baruwa, yavuze ko hashingiwe ku isesengura ryagaragajwe n’iryo tsinda, Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje ko ‘Kugeza uyu munsi nta cyorezo cya coronavirusi kiragaragara mu Rwanda’ kandi ko rwashyizeho ingamba zitandukanye zo kuyikumira no kuyirwanya.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Icyakora dukurikije ubukana bw’iki cyorezo n’uburyo gikomeje guhitana umubare munini w’abantu ku Isi, turasaba abanyarwanda kutirara no gukurikiza inama zo kwirinda icyo cyorezo zitangwa n’inzego zitandukanye.”

Minisitiri w’Intebe yakomeje yibutsa abanyarwanda ko iyi ndwara yandura mu buryo bwihuse, cyane cyane aho abantu benshi bateraniye binyuze mu matembabuzi aturuka mu guhumeka, gukoranaho no kwitsamura.

Iyi ndwara ishobora no kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza. Iyi baruwa ya Minisitiri w’Intebe ikomeza isaba abanyarwanda ‘kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo’.

Hari kandi kwirinda gukorora cyangwa kwitsamura iruhande rw’abandi, gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki, kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.

Abanyarwanda kandi barasabwa kwitabaza inzego z’ubuzima zibegereye igihe bafite kimwe mu bimenyetso birimo ibicurane, umuriro, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo.

Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu ahahurira abantu benshi, hamwe na hamwe hamaze gushyirwa ibikoresho bitandukanye birimo amazi meza n’isabune byifashishwa mu gukaraba intoki.

U Rwanda kandi rwamaze guteganya ahantu hane hashyirwa uwaketsweho iyo virusi kugira ngo yitabweho kandi ahamare igihe cyateganyijwe.

Ahamaze gutegurwa ni ku bitaro bikuru bya Kanombe hateganyijwe ibyumba 25 bishobora kwifashishwa, ibitaro bya Kabgayi byateguye ibyumba 120 n’ikigo nderabuzima cya Kanyinya cyateganyije ibyumba 50.

Ibindi bitaro byo mu gihugu bigera kuri 80 byose byagiye biteganya ibyumba bibiri. Mu gutegura abakwita ku murwayi igihe yagaragara, Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko imaze guhugura abaganga 430.

@igicumbinews.co.rw