Chorale Pueri Cantores ya Kabaya yasohoye indi ndirimbo

Inkuru ya Jean Aime Muhawenayo

Chorale Pueri Cantores igizwe n’abana b’abarimbyi  bo  muri Diocese ya Nyundo,Paruwasi ya Kabaya yasohoye indirimbo ya yo ya kane ikozwe mu buryo bw’amajwi aherekejwe n’amagambo  yitwa “Dukumbuye iwawe” yahimbwe na  Pdiridi Jean Hakorimana igamije kwibutsa abakristu ko amahoro nyayo aturuka ku Mana kandi uyigiye kure amahoro aba make.

.Umuyobozi w’iyi  chorale Mbabazizimana Timothe, avuga ko Chorale Pueri Cantores (Abana b’abaririmbyi) ya  Kabaya yakomotse ku bana b’abahereza (abafasha padiri bamuha ibyo akeneye kuri alitari’urutambiro’mu gihe cya misa) ba Paruwasi ya  Kabaya mu mwaka wa 2008 yinjira  mu muryango w’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores) mu mwaka wa 2010 igamije kogeza ijambo ry’ Imana binyuze mu ndirimbo aho isubiramo indirimbo kuwa gatandatu no ku cyumweru kuri paruwasi.

Uyu  muyobozi akomeza avuga ko kuri ubu  igizwe  n’abaririmbyi basaga 110 bahoraho kandi kuyinjiramo bikaba bisaba gusa  kuba uri umukristu gatolika kandi  wiyemeje kugendera ku mategeko agenga umuryango w’abana b’abaririmbyi mu Rwanda ndetse no ku isi hose.

Ngo nubwo ari chorale yiganjemo abana  ariko bakora ibishoboka byose bakabona ubushobozi bwo gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi bugezweho binyuze mu biraka bakora  cyane cyane mu kuririmba misa z’ubukwe kubera ko uwo baririmbiye  yashyingiwe hari amafaranga make abaha chorale,imisanzu batang,  mu banyamuryango  ba chorale bayirimbyemo  bakayivamo bashinze ingo nk’uko amabwiriza ya  yo abivuga ndetse  n’abandi bayikunda kubera ubutumwa ikora.

kanda hano wumve iyo ndirimbo.

Kugeza  ubu Chorale Pueri Cantores ya Kabaya  imaze  gushyira hanze indirimbo 4  mu buryo bw’amajwi aherekejwe n’amagambo(audio-video lyrics) harimo 2 zahimbwe na Oreste Niyonzima, 1 ya Padiri Mpayimana Theodose n’indi 1 ya Padiri  Jean Hakorimana).

Mpayimana yemeza ko bateganya   no gushyira hanze  indirimbo  ya 5  yitwa “Umwami ubasumba”  na yo ya  Niyonzima Oreste ariko kandi ngo uko ubushobozi buzagenda buboneka bazakora  n’izindi ndirimbo nyinshi,agasaba abakunzi    ba bo  kubaba  inyuma babafasha mu buryo bw’isengesho ndetse n’inkunga y’amafaranga  uko babishoboye  kugira ngo bakomeze batere imbere bakore iyogezabutumwa binyuze mu ndirirmbo.