Burundi: Umupolisi yishe umumotari amuziza ko yanze kumusomya ku nzoga
Mu gace ka Kibungere, kari muri Komine Nyabihanga,mu gihugu cy’u Burundi, haravugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umusore wakoraga akazi ko gutwara abantu kuri moto, witwa Nininahazwe Nestor, uzwi cyane ku izina rya Gasazi, wapfuye nyuma yo kuraswa n’umupolisi.
Amakuru y’ibanze kuri iyi nkuru Igicumbi News yayakesheje Pacifique Ninahazwe, uvuga ko hari unuturage wamugejejeho ubutumwa avuga ibyabaye, anasaba ko ikibazo cyakurikiranywa n’inzego bireba.
Nk’uko ayo makuru abivuga, ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki 04 Mata 2026, hafi ya Paruwasi Kibungere, iri muri Zone Kibungere.
Uyu Pacifique Ninahazwe yavuze ko nyakwigendera yari azwi nk’umumotari wakoreraga muri ako gace, kandi ko urupfu rwe rwateye ubwoba n’agahinda mu baturage, cyane cyane abakorana na we umunsi ku wundi.
“Yarashwe n’umupolisi”: ibyo abaturage bavuga ku byabaye
Nk’uko ubutumwa Pacifique Ninahazwe yoherejwe bubivuga, uwo muturage asobanura ko umupolisi uvugwaho kuba yararashe nyakwigendera yitwa Irankunda Osias.
Uyu muturage avuga ko impamvu yaba yateye icyo gikorwa, nk’uko bivugwa n’abari hafi aho, ari amakimbirane yavutse hagati y’abo bombi, bikaba bivugwa ko uwo mupolisi yaba yararakariye nyakwigendera kubera ko ngo yanze kumusomya ku nzoga (amakuru ataremezwa n’inzego z’ubutabera).
Uwo mupolisi ngo yahise atabwa muri yombi
Pacifique Ninahazwe akomeza avuga ko nyuma y’iyo mpanuka, uwo mupolisi yahise afatwa n’inzego z’umutekano, ajyanwa gufungirwa mu gasho ka Gatare.
Abaturage bavuga ko bashaka ko iperereza rikorwa byihuse, kandi ko uwo uvugwaho icyaha aburanishwa mu mucyo nk’uko amategeko abiteganya.
Abaturage basaba ko urubanza rwihutishwa
Mu butumwa bwoherejwe Pacifique Ninahazwe, abaturage bagaragaje impungenge z’uko dosiye y’uru rupfu ishobora kudakurikiranywa uko bikwiye, bagasaba inzego zo hejuru z’igihugu kuba maso kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo. Bagize bati: “Twifuza ko uwo mupolisi ahanwa nk’uko bihora bigenda ku bandi bakoze ibara nk’iryo”.
Abo baturage banasabye ko ikibazo cyabo cyagezwa ku bayobozi bakuru, barimo Ubushinjacyaha Bukuru n’izindi nzego z’igihugu zifite mu nshingano gukurikirana ibikorerwa Abaturage.
“Ni ibara rikomeye”: abaturage bavuga ko byababaje
Abaturage bo muri Kibungere bavuga ko bibabaje kubona umuntu atakaza ubuzima mu buryo nk’ubwo, cyane ko nyakwigendera yari azwi nk’umuntu wakoraga akazi ke ka buri munsi nk’abandi, akishakira imibereho.
Hari n’abavuga ko bibatera impungenge kuba uwavuzweho kurasa ari umupolisi, bityo bagasaba ko inzego z’umutekano zikomeza kwitwararika imyitwarire y’abashinzwe umutekano, kugira ngo abaturage barusheho kumva batekanye.
Kanda hasi ukurikire ibiganiro birambuye ku Igicumbi News Online TV:
