Bruce Melody yatandukanye n’uwari umujyanama we

Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie yamaze gutandukana na Kabanda Jean de Dieu wari umaze imyaka itanu ari umujyanama we mu muziki.

Ibi Bruce Melodie yabitangaje mu itangazo yageneye abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa 16 Gashyantare 2021.

Muri iri tangazo Bruce Melodie agaragaza ko mu rwego rwo kwagura umuziki we by’umwihariko mu ruhando mpuzamahanga, yahisemo gukorana n’umujyanama mushya ari we Ndayisaba Lee uzwi cyane muri Cloud9 Entertainment.

Uyu muhanzi yaboneyeho kwibutsa itangazamakuru ko Kabanda Jean De Dieu bari bamaze igihe bakorana, agiye kuba ahugiye mu mirimo ya Isibo TV bafatanyije.

Ndayisaba Lee ugiye kuba umujyanama mushya wa Bruce Melodie asanzwe azwi cyane nk’umuyobozi wa Clouds Tv Rwanda, ishami rya Clouds media, ikinyamakuru gikomeye by’umwihariko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu ni umwe mu bari bayoboye irushanwa rya East African Got Talents, akaba yaragize uruhare mu itegurwa ry’ibitaramo nka Beer Fest birimo icyabereye i Rugende cyatumiwemo Wizkid n’ibindi bitaramo bikomeye.

Uyu mugabo azwiho kuba ari umwe mu banyarwanda babashije kwinjira mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi ku Isi, ku buryo habayeho imikoranire myiza nta kabuza hari byinshi yakungura Bruce Melodie.

Kabanda Jean De Dieu wari umaze imyaka itanu akorana na Bruce Melodie, yamufashije cyane mu bihe byari bikomeye. Uyu mugabo yafashe uyu muhanzi mu bihe yari amaze gutandukana na Super Level, yagerageje gukorana na we mu bikorwa binyuranye byose byagize uruhare mu iterambere rya Bruce Melodie.

 

Bruce Melodie na Kabanda Jean de Dieu bari bamaze imyaka itanu bakorana

 

Kabanda Jean de Dieu yari amaze imyaka irenga itanu akorana na Bruce Melodie

 

Ndayisaba Lee niwe wamaze gufata inshingano zo kuba umujyanama mushya wa Bruce Melodie
@igicumbinews.co.rw