APR FC yananiwe gutsinda kubera ubushyuhe




Kapiteni w’ikipe ya APR FC, Jacques Tuyisenge, yavuze ko bagowe n’ubushyuhe buri hejuru cyane 43° ubwo bakinaga na Mogadishu City yo muri Somalia, mu mukino wabereye muri Djibouti, kubera muri Somalia umutekano waho utizewe, bakanganya ubusa ku ubusa.

Ibi yabitangaje ku umugoroba wo kuri uyu wa wa Kane, Tariki ya 16 Nzeri 2021, ubwo umuyobozi w’Ikipe ya APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yabasuraga.

Nkuko tubikesha urubuga rwa APR FC, Jacques Tuyisenge yavuze ko bakinnye ariko bakagorwa n’ubushyuhe batari bamenyereye gusa kuri ubu biteguye gutsinda.



Yagize ati: “Twakinnye umupira ariko twagowe cyane n’ubushyuhe tutari tumenyereye bwari hejuru cyane ariko ubungubu ngewe n’abakinnyi bagenzi bannjye turiteguye imyitozo turi guhabwa n’abatoza ni myiza twiteguye gutanga ibyishimo kuko hano ni iwacu turahamenyereye.”

Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC, gutsinda umukino wo kwishyura nkuko ingabo z’u Rwanda zihorana intsinzi.

Ati: Uko mwitwaye muri Djibouti si bibi no gukinira mu bushyuhe bungana kuriya 43° ni ibintu biba bitoroshye ku mukinnyi ariko amahirwe dufite n’uko ubu turi iwacu ikirere cyacu turakimenyereye gahunda ni ugutsinda  maze intsinzi igataha iwacu nk’uko ingabo zacu aho ziri hose zihorana intsinzi murabibona aho ingabo zacu ziri hose ikivugwa ni intsinzi, kandi iyo ntsinzi igendana n’imyitwarire myiza, namwe rero mukomeze imyitwarire myiza musanganywe.

APR FC igiye gukina na Mogadishu City  mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Regional I Nyamirambo, kuri iki cyumweru  ikipe izatsinda izahita ihura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: