Ange Kagame yashimiye abaganga bamufashije kubyara

Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame yashimye abaganga, abaforomo n’ababyaza bo mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal bamubaye hafi mu gihe cyo kwibaruka, bikagenda neza.

Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020 nibwo Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse imfura yabo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ange Kagame, yashimye abamukurikiranye mu gihe cyo kubyara.

Yagize ati “Ku itsinda ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza bahebuje bo muri @kfaisalhospital, mwarakoze cyane kutwitaho bikagenda uko byari bimeze. Twari mu biganza bizima. Imana ibahe umugisha mwese.”

Yanashimye abamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza kwinjira mu cyiciro cy’ababyeyi.

Yakomeje ati “Ndashimira buri wese woherereje umuryango wacu uri kwaguka ubutumwa bwiza bwo kuwushimira. Ni umugisha kuri twe kuba ababyeyi b’uyu mumarayika muto.’’

Nyuma yo kwibaruka kwa Ange Kagame, mu butumwa Perezida Kagame yashyize kuri Twitter bukeye bwaho yagaragaje ko yatewe ishema no kugira umwuzukuru.

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko umuryango we uri mu byishimo bikomeye kuko kuva ku cyumweru tariki ya 19 Nyakanga, yitwa “Sogokuru”, ashimira Ange Kagame na Ndengeyingoma.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kubona umwuzukuru “ku nshuro ya mbere bishimisha kurushaho”.

Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yashyingiwe tariki ya 6 Nyakanga 2019 mu birori by’imbonekarimwe byari bibereye ijisho.

Mu mpera za Ukuboza 2018, nibwo yari yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma mu birori bijyanye n’umuco nyarwanda byabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi.

Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse imfura yabo ku wa 19 Nyakanga 2020
@igicumbinews.co.rw