Amashusho y’umubyeyi watorokanye umurambo w’umwana we kubera kubura amafaranga yo kwishyura ibitaro akomeje kubabaza benshi

Umubyeyi wo muri Kenya yatumye isi yose icika ururondogoro nyuma y’uko amashusho ye agaragara asohoka mu bitaro ateruye umurambo w’umwana we mu ntoki, kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga yasabwaga kugira ngo umurambo utangwe. Ibi byabereye ku bitaro bya Kenyatta University Teaching, Referral and Research Hospital (KUTRRH), mu murwa mukuru wa Nairobi.
Iyi nkuru yababaje benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abaturage bagaragaje agahinda n’uburakari bavuga ko nta mubyeyi ukwiriye kunyura muri iyo nzira y’agahinda, ndetse banasaba ubuyobozi kongera ingamba zifasha abatishoboye mu bijyanye n’ubuvuzi.
Amashusho y’uyu mubyeyi, yagaragaye yitwikiriye ishati mu mutwe, afashe umurambo w’umwana we mu ntoki, yaciye ibintu ku mbuga nka Twitter (X), Facebook na Instagram, aho abantu benshi bagize icyo batangaza.
Eric Omondi, umunyarwenya w’umunyakenya uzwi cyane kandi umaze igihe ari umuvugizi w’abaturage batishoboye, ni umwe mu bababajwe cyane n’iyi nkuru. Mu butumwa yashyize kuri Instagram, yavuze ati:
“Ibi ntibikwiriye kuba mu gihugu gifite ubuyobozi. Uyu mubyeyi yashyizwe mu kaga k’indengakamere. Tugomba gukora ikintu.“
Nyuma y’aya magambo, Eric Omondi yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga (fundraiser) hagamijwe gufasha uyu mubyeyi mu guherekeza umwana we mu cyubahiro no kumufasha mu mibereho ye muri rusange.
Mu masaha make gusa, Omondi yatangaje ko inkunga irenga 10,000,000 Frw (miliyoni icumi y’amafaranga y’u Rwanda) imaze kuboneka, ikaba yaratanzwe n’abantu batandukanye bifashishije uburyo bwa M-Pesa n’izindi nzira z’ikoranabuhanga. Abatanze iyi nkunga bavuze ko bakozwe ku mutima n’aka gahinda, kandi bifuje gutanga ubufasha n’ihumure.
Eric yashimiye buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa, avuga ko ibi bigaragaza ko ubufatanye bushobora guhindura ubuzima bw’umuntu.
“Murakoze cyane kuri buri wese witanze. Uyu mubyeyi azabona imfashanyo akeneye kandi azumva ko atari wenyine.” — Eric Omondi.
Ubutumwa bw’abantu ku mbuga nkoranyambaga
Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bagize ibyo bavuga:
- @Nyambura_K: “Amarira yanjye yarashotse mbibonye. Imana ihe uyu mubyeyi imbaraga.“
- @Victor254: “Eric Omondi uri intwari. Gukoresha izina ryawe mu gufasha abandi ni ibintu by’agaciro.“
- @MamaCiku: “Tugomba gukomeza gusaba impinduka mu bijyanye n’ubuvuzi. Abakene ntibakwiye gukomeza kubabara gutya.“
Icyifuzo cy’abaturage
Iyi nkuru yongeye kuzamura ibiganiro mu gihugu ku bijyanye n’uburenganzira bw’abarwayi n’uburyo ibigo nderabuzima bikwiye guha agaciro imibereho y’abaturage bose, by’umwihariko abatishoboye.
Abaturage basabye ko leta ya Kenya yashyiraho gahunda zihamye zifasha abaturage kwivuza no gutwara ababo babuze ubuzima mu buryo bubahesha agaciro.
Inkuru ya: Bizimana Desire© Igicumbi News, 2025