Amakuru mashya kuri Coronavirus

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekanye ko abandi bantu batatu basanganywe Coronavirus mu bipimo 720 byafashwe mu masaha 24, bituma umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku 113.

Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Kane rivuga ko abantu batahuweho icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus barimo babiri baheruka mu ngendo zo hanze n’undi wahuye n’uwanduye mu Rwanda.

  • Abantu babiri baherutse kugirira ingendo mu bihugu byo mu Karere , bahita bashyirwa mu kato bakigera mu Rwanda
  • Umuntu umwe watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda

Minisante ivuga ko abagaragaweho Coronavirus bahise bashyirwa mu kato ndetse hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye na bo ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Ivuga ko “Abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.’’

Ku wa 1 Mata 2020 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongera iminsi 15 ku ngamba zafashwe zo guhangana na Coronavirus zirimo gufunga imipaka no kuguma mu rugo, ingendo zigakorwa gusa n’abajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa nko guhaha no kwivuza.

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo guhagarika ibikorwa bitandukanye no kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, yarubonetsemo bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020, igaragaye ku Muhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni.

Mu gukomeza gukaza izo ngamba, Abanyarwanda n’abandi barwinjiyemo bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14, harebwa niba nta bimenyetso byayo bagaragaza.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa kudateshuka ku kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, hanubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Kuva mu mezi asaga ane Coronavirus igaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa, abantu 1 584 490 bamaze kuyandura, 348 468 barayikize mu gihe 94 705 yabahitanye.

U Butaliyani ni cyo gihugu gifite umubare w’abantu benshi bitabye Imana, 18 279, gikurikirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite 16 231 ya gatatu ifite 15 238.

Mu bamaze gutahurwaho Coronavirus mu Rwanda, uko ari 113, barindwi barakize mu gihe nta we uritaba Imana cyangwa ngo ashyirwe mu cyumba kivurirwamo indembe.

@igicumbinews.co.rw