Amakuru arimo kuvugwa muri Gicumbi FC yitegura gukina Shampiyona y’icyiciro cya 2

Umutoza w’Ikipe ya Gicumbi FC, Nshimiyimana Rafiki(Photo:Rafiki)

Umutoza w’ikipe ya Gicumbi FC Nshimiyima Rafiki ati: “Njye iyo mfite abakinnyi nizeye ngomba kugera ku ntego zanjye nifuza kugeraho”. Ayo ni amagambo y’umutoza mushya wa Gicumbi FC.

Nkuko yabitangarije Igicumbi News umutoza Nshimiyimana Rafiki wamenyekaniye mu ikipe ya Sorwathe FC, kuri ubungubu akaba yaramaze gusinyira amasezerano ikipe ya Gicumbi FC yo kuyitoza muri uyu mwaka w’imikino mu cyiciro cya kabiri, akaba yadutangarije ko abakunzi b’ikipe ya Gicumbi FC, banyotewe bahishiwe ko intego iyi kipe ifite ari ugukora uko bashoboye nk’ikipe kugirango basubire mu cyiciro cya mbere bidatinze. Ati: “Nibyo koko nyuma y’uko ikipe itagize amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere ubu tugomba gukora uko dushoboye kugirango tubashe gukora cyane tugere ku ntego yacu yo gusubira mu cyiciro cya mbere bidatinze”.

Nshimiyimana yakomeje agira ati: “Ikipe nasanze hari abakinnyi batakomezanyije nayo ariko hari abagumanye n’ikipe kugirango dufatanye kuyizamura twavugamo nka Muhumure Omar, Shadadi, Olivier na Bertin ndetse kandi twabashije kongeramo n’izindi nkingi zikomeye zisobora kudufasha twavugamo nka Peter Otema twakuye muri Musanze FC,Aquite, Dida ndetse na Thelesphore twakuye muri Sorwathe FC, n’abandi batandukanye Harimo umwe wavuye muri Mukura VS, Bugesera FC, ndetse na Etoile d’Est hakiyongeraho n’abandi banyamahanga batatu twakuye Hanze y’u Rwanda.

Yakomeje kandi yibutsa abakunzi b’ikipe ya Gicumbi FC ko bakomeza gufatanya n’ikipe kugirango bagere ku ntego bifuza maze bagakomeza gushigikirana bafatanije ko baza bigeraho ikipe igahita isubira mu cyiciro cya mbere.

Umutoza w’ikipe ya Gicumbi FC, Nshimiyimana Rafiki. Ati: “Abatuye Gicumbi ni mudutera ingabo mu bitugu bizadufasha kuba twagera kuntego twihaye yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere vuba”.

Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News