Amajyaruguru: Umugore yabeshye ko yatemaguwe n’uwahoze ari umugabo we

Mukamusoni Esperance uvuga ko yatemaguwe n’uwahoze ari umugabo we witwa Habarurema Yefuta batandukanye byemewe n’amategeko, abana be barifuza ko ukuri kumenyekana ko se atigeze amutemagura, ahubwo ko agamije kumwirukanisha ku kazi.

Aba bana bahamya ko se atigeze agira uruhare mu itemagurwa rya nyina, batuye mu mudugudu wa Rutambi akagari ka Gafumba, umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera, ari na ho Mukamusoni Esperance atuye, ubwo ikinyamakuru IGICUMBI NEWS cyageraga muri aka karere bakibwiye ko umubyeyi wabo yakomerekejwe n’ibuye yatewe n’umuhungu we Habarurema Desire, ubwo barwanaga bapfuye isume. Yagize ati, “Reka ngaragaze ukuri ku byabaye mu ijoro ryo ku wa 08 Kanama 2021 saa 20h30, mu by’ukuri twari turi mu rugo twese nk’abana na mama, mukuru wacu yaje gushwana n’umubyeyi, twagerageje guhosha intamara birananirana kugeza ubwo tumusohoye mu nzu, ni bwo yatoraguraga amabuye ngo ayadutere turamwitaza rifata mama riramukomeratsa bikomeye, papa ntiyari ahari”

Habarurema Desire yemerera urukiko ko yashwanye na nyina kugeza ubwo amuteye ibuye rikamukomeretsa bikomeye mu mutwe. Aragira ati, “Ndemera icyaha nkagisabira imbazi cyo gukubita no gukomeretsa, mbikora, nabitewe n’umujinya n’uburakari natewe na mama, ubwo nafataga isume yanjye nkasanga yanduye kwihangana bikananira maze nkamwahukiraho mukubita kugeza ubwo nahanwe na barumuna banjye nkanga nkavunira ibiti mu matwi” Mu ibazwa ry’uyu mwana wa Mukamusoni Esperance yemeza ko se ntaruhare yabiguzemo nkuko bigaragara mu idosiye y’inyandiko mvugo y’ubushinjacyaha bukuru.

Mukamusoni Esperance uvuga ko yatemaguwe n’uwahoze ari umugabo we. Aragira ati, “Hari nimugoroba umwana wanjye w’imyaka itanu afata telephone ya se, ayimwatse mubaza impamvu ayimwatse ntiyayimbwira ahubwo ahita ankubita, ni bwo nituye hasi sinamenye iyo akuye ikintu cy’icyuma arakintera, nagaruye ubwenge ndi mu bitaro”

Habarurema Yefuta uvuga ko abeshyerwa n’uwahoze ari umugore we avuga ko ari kumwituniraho agamije kumwirukanisha mu kazi. Yagize ati, “Nzi neza agaciro k’umugore n’ibyiza byo kwirinda amakimbirane ni yo mpamvu twaganye urukiko ngo rudutandukanye byemewe n’ amategeko, kugira ngo duhane amaho n’umutekano, ubu nagiye kure ye, iyo nkumbuye abana bansanga aho ndi tukaganira

Nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Habarurema Yefuta, urukiko rugasuzuma ibyo aregwa rugasanga nta mpamvu ituma akomeza kuburana afunzwe rwanzuye ko arekurwa akujya yitaba urukiko ari hanze rushingiye ku ITEGEKO Nº 027/2019 RYO KU WA 19/09/2019 RYEREKEYE

IMIBURANISHIRIZE Y’IMANZA

Z’INSHINJABYAHA mu ngingo yaryo ya 4

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: