Kigali: Igorofa yahiye ibyari biyirimo byose birakongoka

Mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gakinjiro, inyubako ikorerwamo ubucuruzi yibasiwe n’inkongi ikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ibintu byarimo byose birashya birakongoka.

Iyi nkongi yibasiye inzu ziri mu Gakinjiro ka Gisozi ahazwi nka Duhahirane. Zisanzwe zikorerwamo ubucuruzi ndetse hari n’amatsinda y’abadozi b’imyenda yakoreragamo umunsi ku munsi.

Yafashwe n’inkongi ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, igice cyayo cyo hejuru cyose kirashya kirakongoka. Ntabwo icyateye iyo nkongi kiramenyekana.

Nyuma y’iminota mike ikirere cyakwiriye umwotsi n’umuriro utangiye kototera izindi nyubako, Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ryahise rihagera ritabarana ingoga.

Abafite ibikorwa muri iyo nyubako batuye hafi bari basazwe n’agahinda, aho umwe ku wundi yahamagaraga mugenzi we amubwira ibyabaye, bamwe bakabaduka mu buriri biruka bajya kureba ko hari icyo baramira. Gusa umuriro wari mwinshi ku buryo nta hantu na hamwe bashoboraga kunyura ngo nk’abafite ibikorwa mu nyubako zo hasi babikuremo.

 

Iyi nkongi yibasiye igice cyo hejuru cy’iyi nyubako

 

Ibikoresho byose byarimo byafashwe n’inkongi birakongoka
@igicumbinews.co.rw