FARDC irashinja FRN gukoresha amashuri n’ibigo nderabuzima mu kubika intwaro n’amasasu
Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe n’Ibiro Bikuru by’Ingabo za RDC ku wa 17 Ugushyingo 2026, risinywe na Jenerali Majoro Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, Umuvugizi w’Ingabo za RDC.
Muri iri tangazo, FARDC zigaragaza ko inyubako zagenewe ibikorwa by’ingenzi by’abaturage, cyane cyane izikoreshwa mu burezi no mu buvuzi, zitagomba guhindurwamo ahantu ho kubika ibikoresho bya gisirikare.
Izi ngabo zivuga ko gukoresha ibikorwa remezo by’abasivili mu bikorwa bya gisirikare bishyira mu kaga umutekano w’abaturage, bikaba bishobora no gutuma ibikorwaremezo bifitiye akamaro abaturage byibasirwa mu gihe cy’imirwano.
FARDC irashinja FRN kugira uruhare muri ibyo bikorwa. Ni ibirego izi ngabo zagaragaje mu itangazo ryazo, ariko ntizagaragaje ibimenyetso birambuye byabyo cyangwa ngo ritangaze niba hari iperereza ryigenga ryabihamije.
Iri tangazo kandi ryibanze ku kibazo cy’umutekano w’abaturage batuye mu misozi miremire ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho FARDC zivuga ko hari abaturage bo mu miryango itandukanye babaye mu buzima bugoye kubera ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
Muri iyo miryango, FARDC yavuze by’umwihariko Abanyamulenge, na bo bari mu baturage bugarijwe n’ingaruka z’ibi bikorwa. Ishimangira ko nta muturage ukwiye kuvutswa uburenganzira bwo kurindwa no kugira umutekano kubera ubwoko cyangwa umuryango akomokamo.
Ingabo za RDC zivuga ko abaturage bose bo muri aka gace bagomba kugira uburenganzira bwo kubaho mu mutekano, kurindwa no gukoresha uburenganzira bwabo bw’ibanze nta vangura iryo ari ryo ryose.
Mu gusoza, FARDC yasabye abaturage bo muri RDC n’umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi ibivugwa ku ikoreshwa ry’inyubako z’abasivili mu bikorwa bya gisirikare.
Ishimangira ko amashuri, ibigo nderabuzima n’ibindi bikorwa remezo rusange bigomba kurindwa, kandi ko impande zose ziri mu ntambara zigomba kubahiriza amahame y’amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’intambara, cyane cyane arengera abasivili. Ni mu gihe FRN yo kuri uyu wa Kabiri yavuze ko ahubwo ibitero bya FARDC byibasiye ishuri rya UGEIF bibangamira imyigire y’abanyeshuri.
