Abadepite babiri na Senateri wo muri Amerika basabye ko u Rwanda na RDC bifatirwa ibyemezo mu buryo bungana

rdc-usa (1)
Abadepite babiri bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Wilson na Ryan K. Zinke, hamwe na Senateri M. Michael Rounds, bandikiye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari, Scott Bessent, ku wa 16 Ugushyingo 2026, bamusaba ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byitabwaho mu buryo buboneye kandi bungana mu bijyanye n’ingamba zifatwa mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibi bikubiye mu ibaruwa abo banyapolitiki batatu bo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains bandikiye Scott Bessent, bagaragazamo impungenge ku ngaruka bashobora kubona mu bihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gufatira inzego z’umutekano z’u Rwanda, mu gihe ibihugu byombi bigifite inshingano byo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington agamije kugarura amahoro muri RDC.

Muri iyi baruwa, bashimye uruhare rwa Perezida Donald Trump mu guhuza u Rwanda na RDC, bigatuma hasinywa amasezerano ya Washington ku wa 4 Ukuboza 2025. Bavuga ko ayo masezerano ari amahirwe akomeye yo guhindura amateka y’akarere kamaze igihe karangwa n’intambara n’umutekano muke.

Bagaragaje ko ibiganiro byagejeje kuri ayo masezerano byatanze icyizere cyo kubaka umutekano urambye, kongera ubufatanye mu bukungu no kurengera inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika yo hagati.

Aba banyapolitiki basanga kugira ngo ibyagezweho bitazapfa ubusa, hakenewe ko ibihugu byombi bikomeza kubahiriza ibyo byiyemeje, ndetse Amerika igakomeza gukoresha ububanyi n’amahanga mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Uko basobanura uruhare rw’u Rwanda mu masezerano ya Washington

Mu ibaruwa yabo, Joe Wilson, Ryan K. Zinke na M. Michael Rounds bagaragaje ko u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kugira uruhare mu nzira y’amahoro, harimo no kuba rwaragaragaje ko rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe na Kinshasa yaba ishyira mu bikorwa inshingano zijyanye n’umutekano yiyemeje.

Bavuze kandi ko u Rwanda rwakomeje kwitabira ibiganiro bihuriweho n’impande zombi bigamije gukemura ibibazo by’umutekano.

Ikibazo cy’umutwe wa FDLR na cyo bagihaye umwanya wihariye, bagaragaza ko kugikemura ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’amasezerano ya Washington.

FDLR ni umutwe witwaje intwaro ufite inkomoko mu bahoze mu ngabo zari iza Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Aba banyapolitiki bavuga ko guhangana n’uyu mutwe no kuwambura ubushobozi bwo gukomeza guteza umutekano muke ari ingenzi kugira ngo amahoro arambye aboneke.

Banenze ingaruka z’ibihano byafatiwe u Rwanda

Abanditse iyi baruwa bagarutse ku bihano Minisiteri y’Imari ya Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, bavuga ko bishobora gutuma habaho kutaringaniza mu buryo impande zombi zifatwamo mu nzira y’amahoro.

Mu isesengura ryabo, basanga gufatira ibihano uruhande rumwe mu gihe urundi na rwo rufite inshingano rutaruzuza bishobora guca intege ubufatanye bukenewe mu gushyira mu bikorwa amasezerano.

Bavuga ko ingamba nk’izo zishobora no gutuma uruhande rutafatiwe ibihano rurushaho kwiyumvamo ububasha bwo gukomeza gushaka igisubizo cya gisirikare aho gushyira imbere ibiganiro n’amasezerano y’amahoro.

Ni muri urwo rwego basabye ko ubuyobozi bwa Amerika bwazajya buha agaciro kangana ibyo impande zombi ziyemeje n’intambwe buri gihugu kimaze gutera mu kubahiriza amasezerano.

RDC na yo irasabwa kubahiriza inshingano zayo kuri FDLR

Nubwo ibaruwa igaruka ku ngaruka z’ibihano byafatiwe u Rwanda, aba banyapolitiki banibukije ko Leta ya RDC ifite inshingano z’ingenzi mu gukemura ikibazo cy’umutwe wa FDLR.

Bashimangiye ko ibyo Kinshasa yiyemeje byo guhangana n’uyu mutwe bitagomba kwirengagizwa, kuko ari kimwe mu bibazo by’umutekano bigomba kubonerwa umuti kugira ngo inzira y’amahoro igire icyo igeraho.

Basanga gukemura impungenge z’umutekano za buri gihugu ari ingenzi mu kubaka icyizere hagati ya Kigali na Kinshasa, no gukomeza umuvuduko w’ibiganiro bya dipolomasi.

Mu gusoza ibaruwa yabo, Joe Wilson na Ryan K. Zinke, bombi bahagarariye abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, hamwe na Senateri M. Michael Rounds, bashimiye Scott Bessent ku ruhare rwe mu gushyigikira amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Bavuze ko biteguye gukomeza gushyigikira ibikorwa by’ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bigamije kubakira ku musaruro w’amasezerano ya Washington, kugira ngo akarere kagere ku mahoro arambye, umutekano wiyongere kandi inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirengerwe.